Kwizera Olivier arishyuza Gasogi United Miliyoni 99

Umunyezamu w’ikipe y’Amavubi Kwizera Olivier kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga, 2020 hagaragaye ibaruwa yandikiye ikipe ya Gasogi United yishyuza Miliyoni 100, ariko avugamo ko yahawe miliyoni imwe, bityo atarishyurwa miliyoni 99Frw.

Ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yageraga muri Gasogi United yakiriwe neza n’Umuyobozi wa Gasogi Unied, Kakoza Nkuriza Charles bita KNC

Tariki ya 1 Nyakanga Kwizera Olivier yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports ahawe miliyoni 7Frw.

Perezida wa Gasogi United abinyujije mu mashusho yavuze ko uyu mukinnyi ntaho ajya kuko afitiye iyi kipe amafaranga Miliyoni imwe yamuhaye ngo yongere amasezerano.

Kuri uyu Kane tariki ya 2 Nyakanga hasohotse ibaruwa ya Kwizera Olivier yishyuza Gasogi United amafaranga Miliyoni 99Frw avuga ko bamusigayemo, ngo bumvikanye ko azongera amasezerano agahabwa Miliyoni 100.

Hari aho agira ati  “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngirango mbasabe kunyishyura amafaranga ya recruitment nk’uko twabyumvikanye.

Bwana Perezida twemeranyijwe ko nzishyurwa na Gasogi United amafaranga Miliyoni ijana (100,000,000FRW), kugira ngo nzabakinire umwaka w’imikino wa 2020-2021.’’

Ni ibaruwa yasinweho na Kwizera Oliver  ayoherereza ubuyozi bwa Gasogi United ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)

@igicumbinews.co.rw