Kwizera Olivier yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Uyu munyezamu yafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Kamena 2021, mu rugo rwe ruherereye mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Kwizera yafashwe ari kumwe n’itsinda ry’abantu umunani barimo na Runanira Hamza wigeze gukinira Bugesera FC, ariko kuri ubu akaba nta kipe afite.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe bakururikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya kicukiro.

Yagize ati “Ni urumogi yafatanywe, akaba yarari kumwe n’ikipe y’abandi bantu umunani barimo na Runanira Hamza bari hamwe mu rugo rwa Kwizera, kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”

Dr Murangira avuga ko aba bose bahise bajyanwa gupimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Mu butumwa bwe yavuze ko bibabaje kubona abantu bakabaye bafatirwaho urugero aribo bakora ibyaha, yibutsa abantu bose ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge.

Ati “Abantu bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko hari ingamba zo kubirwanya kandi abantu bakwiye guca ukubiri nabyo. Birababaje kuba abafatwa nk’intangarugero abandi bareberaho ari bo bafatirwa mu byaha.”

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu itarenze miliyoni 20Frw ariko itarenze miliyoni 30Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ibyo wamenya kuri Kwizera Olivier

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’, gusa ntari mu ikipe yitabajwe mu mikino ibiri ya gicuti hagati y’u Rwanda na Centrafrique.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyamazemo kabiri ahubwo yahise ajya muri Rayon Sports ari nayo abarizwamo kuri ubu.

Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge

@igicumbinews.co.rw