Laburatwari yo muri DR Congo iravuga ko yavumbuye umuti wa Coronavirus

Laboratwari yitwa ‘A Dieu la Gloire’ yo mu mujyi wa Beni mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yakoze umuti uvura Coronavirus yise ‘Covigonum’.

Uwo muti w’amazi witwa Sirop wamaze kwemezwa na Kaminuza y’Abagatulika ya Graben iherereye mu mujyi wa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Dr Germain Kitoko, ukuriye ubushakashatsi muri Laboratwari yawukoze, ku wa 15 Gicurasi yasabye Guverinoma ko bawugerageza kugira ngo bahashye Coronavirus.

Ubwo yawumurikiraga Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Dr Kitoko, yavuze ko bawukoze mu bimera kandi bawitondeye bakaba biteguye guhura na Minisitiri w’Ubuzima bakareba uko watangira kugeragezwa.

Ati “Twakoresheje ibimera bine bivura, kugira ngo dukore uyu muti kandi twawuteguye neza. Twahuye na Minisitiri w’ubuzima ku rwego rw’Intara na Guverineri. Intego yacu ni uguhura na Minisitiri w’Ubuzima ku rwego rw’igihugu kugira ngo harebwe uko wasuzumwa ku rwego rwa Laboratwari.”

Dr. Kitoko yavuze ko ikibazo gihari ari uko Abanyafurika batiyizera ariko ko bashobora gukora ibyafasha ikiremwamuntu.

Ati “Ikibazo gihari gusa ni uko twe Abanyafurika, tutiyizera. Mu buhanga bwacu nk’abanyafurika cyangwa abanye-Congo, dushobora kuzana umuti wafasha ikiremwamuntu.”

Radiyo Okapi yatangaje ko uyu muti wiswe ‘Covigonum’ utaba ariwo muti wa mbere iyo Laboratwari ikoze ko hari indi ivura indwara zitandukanye yakoze iri ku isoko aho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) hamaze kwandura abantu 1,370, abagera kuri 61 Coronavirus yarabahitanye naho 229 barayikize.

Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishimangira ko nta muti nta n’urukiko bya Coronavirus biraboneka gusa abashakashatsi bo mu bihugu bitandakunye bakomeje gukora ibishoboka byose ngo haboneke umuti n’urukingo byizewe bivura bikanarinda Covid-19. Icyakora ibyo ntibibuza ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe kwitabaza umuti wakozwe na Madagascar.

@igicumbinews.co.rw