Leta ya Joe Biden Yarashe Muri Somalia kuva yagera kubutegetsi

Kuva Joe Biden yatangira kuyobora Amerika kuri uyu wa Kabiri nibwo bwa mbere ingabo ze zirwanira mu kirere zarashe ku barwanyi ba Al Shaabab bashaka kwigarurira ubutegetsi bwo muri Somalia.

Aba barwanyi barashaka kwimika ubutegetsi bugendera ku mategeko akakaye ya Kisilamu bita Sharia.



Minisiteri y’ingabo za Amerika yatangaje ko kiriya gitero cyagabwe mu gace ka Galkayo.

Nicyo gitero ingabo z’Amerika zigabye muri Somalia kuva Joe Biden atangiye gutegeka Amerika.



Mu mwaka wa 2019 uwari Perezida w’Amerika Donald Trump yategetse ko abasirikare be gutahuka bakava muri Somalia kubera ko ngo batwaraga amafaranga y’igihugu kandi ngo ‘bitari mu nyungu z’Amerika’. Icyo gihe Amerika yari ihafite abasirikare 700.

Ni ubwa mbere ingabo z’Amerika ziyobowe na Biden zigabye igitero muri Somalia.

Ubwo abasirikare b’Amerika bimurwaga muri Somalia bajyanywe muri Djibouti, iki gihugu kikaba kirimo ibirindiro by’ingabo zikomeye ku isi harimo n’iz’u Bushinwa.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: