Leta y’u Burundi yemeje umuntu wa mbere wahitanywe na Coronavirus

Ku ifoto ni Umurundi Mbonabucya Yves wabaye myugariro wa Kiyovu Sports, yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 12 Mata, azize Coronavirus.

Kuva urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 37 rumenyekanye kuri iki Cyumweru, hari amakuru atandukanye yavugwaga ko yaba yahitanywe na Coronavirus, malaria cyangwa kanseri, aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kira.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata, Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi yatangaje ko hari umurwayi wari urwariye mu bitaro bya Kira wahitanywe na Coronavirus.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’Ubuzima yagize iti “Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2020, umuntu wanduye Coronavirus yashyizwe mu bitaro bya Kira kugira ngo yitabweho, yitabye Imana bitewe n’ubundi burwayi yari afite.”

Kuri Twitter Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Yves yitabye Imana

 

Mbonabucya Yves yakiniye Kiyovu Sports nyuma yo kuyigeramo hagati ya 1997-1998, anyuze mu ikipe y’abato yatozwaga na Sogonya Hamiss (Kishi).

Bivugwa ko mbere yo kwerekeza mu ikipe yo ku Mumena, yabanje guca mu ikipe y’abato ya Rayon Sports, yatozwaga na Nsoro.

Mbonabucya Yves yabaye umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus ku butaka bw’u Burundi.

Yabaye kandi Umurundi wa kabiri uhitanywe n’icyo cyorezo nyuma y’umuhanzi Niyomwungere Willy Léonard wapfiriye muri Canada.

@igicumbinews.co.rw