Leta y’u Rwanda yagaragarijwe ko zimwe mu ngamba yashyizweho zo kwirinda Coronavirus zibangamiye abaturage

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ryandikiye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rimugaragariza icyo babona nk’impungenge zishingiye ku mabwiriza atandukanye yatanzwe n’ibigo bya leta agamije kwirinda Covid-19, amabwiriza bavuga ko abangamiye abaturage kandi anyuranye n’amategeko.

Uru rwandiko rushingiye ku ngamba ziherutse gushyirwaho zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19, zijyanye cyane cyane n’uburyo abantu bakwiye kwitwara ndetse n’ibihano bihabwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko n’ubwo izo ngamba zikenewe, harimo iziremereye abaturage ndetse zimwe na zimwe, zivuguruzanya n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byayashyizeho.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama yafashe ingamba zigamije kurushaho gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Zimwe muri zo harimo ko umwanzuro wavugaga ko “ingendo zihariye (private) hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere zizakomeza gukorwa ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima”.

Undi mwanzuro wavugaga ko “guterana kw’abantu benshi bibujijwe, kereka gusa ku bantu bafite impushya kandi ahakiriwe ayo makoraniro hagateranira abantu batarenze 30% by’abasanzwe bahakirirwa”.

Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko “impushya zo kwakira ayo makoraniro zizatangwa n’inzego bireba ku bufatanye na RDB, kandi zigashingira ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima”.

Bukeye bwaho, Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, cyasohoye itangazo ku wa 27 Kanama rigamije gushyira mu bikorwa amabwirizwa yari yatanzwe n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Iri tangazo ryavugaga ko ‘abasaba impushya z’amakoraniro babinyuza ku rubuga info@rcb.rw kandi bakamenyesha inzego bireba. Bavuga kandi ko ahakirirwa abantu hatarenza 30% by’ubushobozi bw’inzu y’urwakiriro. Amakoraniro yemewe akaba ari ay’abantu bicaye gusa’.

Bavuga kandi ko abateguye amakoraniro harimo n’ubukwe bagomba kugenzura ko abantu bose bayitabiriye bafite ibipimo bya Covid-19 bitarengeje amasaha 72, kandi biyishyuriye ku giciro cy’amadolari 50 (angana na Frw 48 442).

Nyuma yaho gato, ku wa 31 Kanama, Umujyi wa Kigali na wo wasohoye amabwiriza yawo, ashyiraho ibihano bigenewe abazarenga ku ngamba zashyizweho zo guhangana na Covid-19.

Ibi byabaye kandi nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, ku wa 28 Kanama, gitangaje ko “nta modoka zitwara abagenzi cyangwa moto zemerewe gutwara uwo ari we wese zimujyana cyangwa zimuvana mu Mujyi wa Kigali”.

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko aya mabwiriza y’inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri anyuranye n’ibyo byemezo, kuko nk’urugero, ibwiriza rya RURA ry’uko ingendo zihariye hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere zibujijwe, rihabanye n’umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri uvuga ko ingendo zihariye hagati ya Kigali n’utundi turere zikomeza ariko hitawe ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Iyi miryango kandi ivuga ko amwe muri aya mabwiriza adasobanutse neza, kandi bigira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Nk’ubu, bavuga ko amabwiriza ya RDB atagaragaza neza ubusobanuro “bw’amakoraniro rusange” cyangwa “amakoraniro ya ngombwa” aba agomba kwakirwa icyangombwa muri RCB, kandi agapimisha abayitabiriye Covid-19.

Bashingira aha bavuga ko inama n’amakoraniro bivugwa ari ibibera muri hoteli gusa, aho kuba ahahurira abantu benshi nko mu masoko, muri gare zitegerwamo imodoka n’ahandi nk’aho.

Iyi miryango kandi yanagarutse ku giciro cyo kwipimisha Covid-19, cyashyizwe ku Frw 48 442, bakavuga ko gihenze cyane kandi Abanyarwanda batashobora kukigondera buri nshuro bagiye gukora inama.

Iyi miryango n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko na bo bagizweho ingaruka n’iki cyemezo kuko bahagaritse inama n’amakoraniro atandukanye kubera kubura ubushobozi bwo gupimisha buri mutumirwa wese.

Banagarutse kandi ku bihano birimo amande bitangwa n’Umujyi wa Kigali ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bavuga ko na byo bihenze ku buryo Abanyarwanda benshi batabyigondera, kandi bizarushaho kubakenesha mu gihe n’ubundi ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku bukungu zisanzwe zitaboroheye.

Bongeyeho ko ingamba zo gupimisha buri wese witabiriye ikoraniro cyangwa ubukwe atari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Covid-19, ahubwo ko ingamba zisanzweho nko gukaraba intoki kenshi, guhana intera no kwambura agapfukamunwa zaba igisubizo cyiza kurusha ibyo bipimo.

Uburenganzira bwa muntu burageramiwe

Iyi miryango yavuze ko amabwiriza asaba ko abantu bahura nyuma yo kubisabira uburenganzira atandukira Itegeko Nshinga ndetse n’andi mategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizweho umukono, cyane cyane ingingo ya 39 ku burenganzira bwo guterana mu Itegeko Nshinga ryatowe muri 2003, rikaza kuvugururwa muri 2015.

Iyi miryango kandi yavuze ko ingamba zo kwambika agapfukamunwa abana bari munsi y’imyaka ibiri zitandukanye n’amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS.

Banashimangiye aya mabwiriza abangamiye ubucuruzi muri rusange, cyane ubw’amahoteli kuko inama n’amakoraniro ari kimwe mu biyinjirirza agatubutse, ku buryo bizayagora kwigobotora ingaruka z’ubukungu za Covid-19.

Mu rwego rwo kugira ngo ibi byose bikemurwe, iyi miryango yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura amabwiriza yose ashyizweho agamije kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kugira ngo ahuzwe n’amategeko y’igihugu ndetse na mpuzamahanga, kandi ntatandukire amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Bavuze kandi ko amabwiriza ahutaza amategeko n’uburenganzira bwa muntu akurwaho, cyangwa akavugururwa. Basabye ko amabwiriza yashyizweho n’itangazo rya RDB yo gusaba ibyangombwa ku makoraniro ahuza abantu benshi ndetse no gupima abayitabiriye bitarenze amasaha 72 avugururwa.

Ku bijyanye n’ibwirizwa ry’Umujyi wa Kigali rihanisha amande uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, basabye ko rivanwaho uko ryakabaye.

Bavuze ko ibihano bya amande bigomba kujyanishwa n’ubushobozi bw’abenegihugu, kandi bikemezwa nyuma y’ibiganiro na buri wese bireba, barimo n’abaturage.

Bongeyeho ko igihe ibwirizwa ryemejwe, rigomba gutangazwa binyuze mu nzira zigenwa n’amategeko.

Bagaragarije leta ko ikwiye gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu gihe bari kwiga ku ngamba zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse bayishishikariza kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 burimo gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa no guhana intera, aho gushyiraho ibihano bibangamiye abaturage.

@igicumbinews.co.rw