Liban: Hagiye guterana inama mpuzamahanga yo gushaka ubufasha

Ku ifoto Imbaga yashagaye Perezida Emmanuel Macron (wambaye ishati y’umweru) w’Ubufaransa ubwo yasuraga Beirut ku wa kane w’iki cyumweru

 

Kuri iki cyumweru abategetsi b’ibihugu by’amahanga barateranira mu nama igamije gukusanya imfashanyo igenewe abaturage b’i Beirut muri Liban, nyuma y’iminsi itanu iturika rikaze rishegeshe uwo murwa mukuru w’icyo gihugu.

Iyi nama iba mu buryo bw’iyakure bwo kuri internet, ibaye ku gitekerezo cy’Ubufaransa – bwahoze bukoloniza Liban – n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Biteganyijwe ko itangira ku isaha ya saa munani z’amanywa ku isaha yo muri Liban, biraba ari saa saba ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ateganya kuyitabira.

Abategetsi bagereranya ko uko guturika – kwavuye ku nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepĂ´t) yari irimo toni zigera ku 2750 by’ikinyabutabire cya ‘nitrate d’ammonium’ – kwangije ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyari 15 z’amadolari y’Amerika.

Abantu batari munsi ya 158 bishwe n’iryo turika, abagera ku 5000 barakomereka naho abagera ku 300,000 basigara ntaho bafite ho kuba.

Ejo ku wa gatandatu, abantu babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda, polisi irasa imyuka iryana mu maso ku bigaragambya bayiteraga amabuye ndetse bamwe bigabiza inyubako za minisiteri zimwe.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Minisitiri w’intebe wa Liban Hassan Diab yasabye ko hakorwa amatora mbere y’igihe cyari giteganyijwe, nk’uburyo bwo kuva muri aya makuba.

Icyo gitekerezo cye kizaganirwaho mu nama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa mbere.

Mbere y’iryo turika ryo ku wa kabiri i Beirut, Liban yari isanzwe ifite ikibazo cy’ubukungu bucumbagira ndetse igorwa no guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus.

Mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize, hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana leta, itijwe umurindi n’ubukungu buhagaze nabi no guta agaciro kw’ifaranga ry’iki gihugu.

Kuri iki cyumweru haraba iki?

Perezida Macron yerekwa ibyangijwe n'iryo turika i Beirut, ubwo yari yahasuye ku wa kane w'iki cyumweru

 

Perezida Emmanuel Macron yasuye Beirut ku wa kane, atangaza ko ashaka guhuza ibikorwa by’amahanga byo gufasha Liban muri ibi bihe bikomeye irimo.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko iyi nama “igamije guhuza abaterankunga b’ingenzi ba Liban no gushyiraho ndetse no guhuza ubufasha bwihutirwa bw’amahanga”.

Abahagarariye ibihugu binyamuryango by’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), Ubushinwa, Uburusiya, Misiri, Jordan (Jordanie) n’Ubwongereza bose biteganyijwe ko bayitabira. Hari n’abandi benshi batumiwe.

Mu ruhererekane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko yaganiriye na Bwana Macron ku “byabaye by’akaga”, ndetse ko na we yitabira iyi nama.

Yanditse ati: “Buri muntu wese arashaka gufasha!”

Hasanzwe hari ibihugu byasezeranyije inkunga ifite agaciro ka miliyoni z’amadolari yo kugoboka Liban ndetse byoherejeyo ubwato, abaganga n’ibikoresho byo gufasha abatuye Beirut.

Ariko amashami ya ONU atandukanye yasabye ko hatangwa ubundi bufasha, aburira ko hari ingorane zitegereje Liban mu gihe kiri imbere.

Ingo nyinshi zasigaye nta mazi n’umuriro w’amashanyarazi zifite, hakomeje kwiyongera impungenge zuko ibiribwa byaba bicye, ndetse ubwandu rwa Covid-19 bugatumbagira – icyaba ari umuzigo wiyongereye ku bitaro bisanzwe byararengewe ubushobozi bw’abo byakira.

Marixie Mercado, umugore uvugira ishami rya ONU ryita ku bana, UNICEF, yabwiye abanyamakuru ku wa gatanu i Genève ati:

“Ibicyenewe bicyenewe aka kanya kandi ni byinshi”.

@igicumbinews.co.rw