Libya: Havumbuwe Uko indege ya Leta z’Uzunze Ubumwe z’Abarabu yishe abanyeshuri 26

BBC yacukumbuye ibimenyetso byerekana ko indege ntoya itagira abapilote izwi nka drone ya Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yishe abasirikare b’abanyeshuri (cadets) badafite intwaro bagera kuri 26 mu ishuri rya gisirikare i Tripoli mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Muri icyo gitero cyabaye tariki 04 z’ukwezi kwa mbere,Tripoli yari yarigaruriwe n’ingabo ziyise Libyan National Army (LNA).

Izi ngabo zahakanye uruhare muri iki gitero zivuga ko abo banyeshuri bishwe n’igisasu cyarasiwe ku butaka mu gihugu.

Ariko ibimenyetso birerekana ko aba banyeshuri barashwe na misile yitwa Blue Arrow 7 ikorwa n’Abashinwa.

Iyi yarashwe na drone yitwa Wing Loong II, ndetse icukumbura rya BBC Africa Eye na BBC ishami ry’Icyarabu, ryabonye ibimenyetso by’icyo gihe igitero kiba.

Drone za Wing Loong II ni zo gusa zakoreraga ku kibuga cy’indege kimwe cya gisirikare – Al Khadim – kandi UAE ari yo yatanze izo drone zari kuri icyo kibuga.

Amashusho ya CCTV y'iki gitero kikimara kuba
Aba banyeshuri barimo bitoza akarasisi ka gisirikare ubwo drone yabarasagaho igisasu hagapfa abarenga 20. Aya ni amashusho ya CCTV y’iki gitero kikimara kuba

UAE mbere yahakanye uruhare rwayo mu bya gisirikare muri Libya, inavuga ko ishyigikiye umugambi wa UN/ONU w’amahoro.

Iki gihugu ntabwo cyigeze gisubiza BBC ngo kigire icyo kivuga kuri ibi bimenyetso.

Ni iki cyabaye kuri aba banyeshuri?

Nyuma gato ya saa tatu z’ijoro ku itariki 04/01/2020, abanyeshuri ‘cadets’ barimo bitoza akarasisi gasanzwe mu ishuri rya gisirikare riri mu majyepfo ya Tripoli.

Nta nteguza, igisasu cyaguye hagati muri bo mu mbuga barimo bitorezamo, 26 bapfiriye kuri iyo mbuga. Benshi muri bo bari ingimbi z’abasore zitarengeje imyaka 20. Nta n’umwe wari ufite intwaro.

Abdul Moeen
1px transparent line

Umwe mu barokotse wari ufite imyaka 20 ni Abdul Moeen.

Yari muri icyo kigo. Yabwiye BBC ati: “Ni ibintu utabona uko usobanura.

“Twarebaga bagenzi bacu bapfa, bahumeka umwuka wabo wa nyuma, kandi ntacyo dushoboye kubikoraho… Bamwe igihimba cyari cyatanye n’igice cyo hasi. Byari ibintu biteye ubwoba. Ni icyaha ndengakamere.”

Amezi arindwi nyuma y’iki gitero, nta muntu n’umwe wemeye ko yagize uruhare mu kwica aba basore bato.

Umutwe wa LNA wa Gen Khalifa Haftar, wahakanye ko ari wo uri inyuma y’iki gitero ubwira abanyamakuru ko gishobora kuba ari igisasu cya ‘mortar/mortier’ cyarashwe, cyangwa igitero cyavuye imbere muri iryo shuri.

Ni iki BBC yabonye?

Icukumbura ryerekanye ibimenyetso ko intwaro ikomeye kandi ikoresheje uburyo budasanzwe ari yo yakoreshejwe.

Mu kureba amashusho y’ibice by’igisasu byasigaye mu mbuga yarashweho, BBC yanzuye ko ahura neza neza n’ay’ibisasu bya missile byo mu bwoko bwa Blue Arrow 7.

Ishusho yatanzwe n'icyogajuru igaragaza drone iri ku kibuga cy'indege

Isesengura rya BBC ryabonye indege imwe gusa yakoreraga mu kirere cya Tripoli mu kwezi kwa mbere 2020, yashoboraga kurekura iki gisasu – iyo ni drone yitwa Wing Loong II.

Ibyumweru bitatu mbere y’iki gitero, ONU/UN yari yemeje ko iyi missile ya Blue Arrow 7 “yajyanywe hamwe na drone ya Wing Loong II… kandi nta yindi ndege nk’iyo iboneka muri Libya kugeza ubu”.

BBC yanarebye aho iyi ndege yaba yaraturutse, ibona ibimenyetso ko, ubwo iki gitero cyabaga, drone za Wing Loong II zakoreraga ku kibuga cy’indege kimwe gusa muri Libya: al-Khadim, mu gace k’uburasirazuba bwa Tripoli kagenzurwaga na LNA.

BBC na UN, byombi byabonye ibimenyetso ko drone zakoreraga kuri icyo kibuga cy’indege cya gisirikare ari iza Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Mu 2019, UN yavuze ko mu kohereza drone za Wing Loong na missile za Blue Arrow 7 muri Libya, UAE yarenze kuri ’embargo’ ya UN ibuza kwinjiza intwaro muri Libya, yashyizweho kuva mu 2011.

BBC nayo yabonye ko mu 2017, UAE yaguze drone za Wing Loong II na missile 350 za Blue Arrow 7.

Ni ibiki bindi BBC yabonye?

Icukumbura rya BBC kandi ryabonye ibimenyetso ko Misiri iri kwemerera UAE gukoresha ibibuga by’indege bya gisirikare byayo biri hafi y’umupaka wa Libya.

Mu kwezi kwa kabiri mu 2020, drone za Wing Loong II zari ziparitse muri Libya byabonetse ko nyuma zajyanywe mu Misiri, ku kibuga cy’indege cya gisirikare hafi y’ahitwa Siwa mu burengerazuba bwa Misiri.

Ishusho y'uko byifashe
1px transparent line

Amashusho y’icyogajuru yerekana ko ikindi kibuga cy’indege cya gisirikare cya Misiri, Sidi Barrani, cyakoreshejwe n’indege z’indwanyi za Mirage 2000 zasizwe amabara atari ay’indege za gisirikare za Misiri, ariko zimeze neza neza nk’indege za UAE.

Ubu bwoko bw’izi ndege ni na bwo buvugwa na UN/ONU mu gitero cyakozwe ku kigo cyakira abimukira i Tripoli mu kwezi kwa karindwi mu 2019, hapfiriye abimukira 53.

Guverinoma ya Misiri nayo ntiyasubije BBC ngo igire icyo ivuga kuri ibi.

Ingabo z’amahanga muri Misiri ni ibitunguranye?

Misiri na UAE byombi byitabiriye inama mpuzamahanga kuri Libya yatumijwe n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel i Berlin mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Aha bumvikanye gushyigikira umugambi wa UN wo kurwanya ko amahanga yivanga mu ntambara ya Libya.

Gusa mu mwaka wari wabanje, hari hagiye haba ibitero bikoresheje za drone ku mpande zombi zarwanaga.

Ghassan SalamĂ©, uwahoze akuriye intumwa za UN muri Libya, ibi yavuze ko “bishoboka ko ari yo ntambara nini cyane ya za drone yabayeho ku isi”.

UAE ntabwo ari cyo gihugu cyonyine cy’amahanga kiri muri iyi ntambara.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, BBC Africa Eye yagaragaje ko Turukiya nayo yarenze kuri ’embargo’ ya UN kuri Libya, ikoherereza intwaro mu ibanga guverinoma yemewe na UN y’i Tripoli.

Ifashijwe na Turukiya, guverinoma yemewe na UN ubu yabashije kunesha ingabo za LNA za Gen Haftar izivana mu nkengero za Tripoli.

Source: BBC

@igicumbinews.co.rw