Lionel Messi yikuyeho inyatsi za karande mu kipe y’igihugu ya Argentine

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona Lionel Messi., nyuma y’ imyaka 15 ashaka igikombe ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye cy’Argentina, we na bagenzi be begukanye igikombe cya Copa America 2021 batsindiye Brazil ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 22, gitsinzwe na Angel Di Maria.



Ni Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma inshuro 5 ziheruka ntatware igikombe cya Copa America, Lionel Messi yacyegukanye nka kapiteni wa Argentina batsindiye Brazil iwayo igitego 1-0 umukino wabereye kuri estadio do Maracana.

Brazil itatsindindwaga iwayo iyo yabaga yakiriye Copa America cyane ko yabikoze inshuro 5 zose,yatsinzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu na Argentina mu mukino Lionel Messi yahawemo icyubahiro gikomeye
Igitego cya Angel Di Maria ku munota wa 2,ku mupira yahawe na Rodrigo De Paul nicyo gihesheje iki gikombe Argentina itahabwaga amahirwe imbere ya Brazil.

Nubwo Brazil yagerageje kuyobora umukino no gushaka kwishyura,yaberewe ibamba n’ubwugarizi bwa Argentina by’umwihariko umukinnyi mushya wa Atletico Madrid,Rodrigo De Paul.



Iki n’igitego cya 152 Argentina itsinze Brazil mu nshuro 40 imaze kuyitsinda mu marushanwa yose bahuye.Kuva yatsindwa n’Ububiligi mu gikombe cy’isi 2018, Brazil ntiyari yagatakaje umukino n’umwe mu marushanwa azwi, none iri joro Argentina yayibabaje itwara iyi Copa America yaherukaga mu 1993.

Uyu n’umukino wa 20 Argentina imaze idatsindwa kuva yatangira gutozwa na Bwana Lionel Scaloni. Argentina yakinaga final ya 29 muri Copa America.

Argentina yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 7 kuva 1993 yiyunze n’abafana bayo bituma inganya ibi bikombe na Uruguay kuko bose bagize 15,Brazil ifite 9 ku mwanya wa 3.

Umunyezamu mwiza w’irushanwa yabaye Emiliano Martinez wagurishijwe na Arsenal ajya muri AstonVilla.

Yamaze imikino 4 muri Copa America 2021 atinjizwa igitego, niwe munyezamu wa mbere wo muri Argentina utwaye iki gihembo.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Lionel Messi watowe hamwe na Neymar Jr banganya amajwi mu gihe ari nawe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa bigera kuri 4.

Ubwo umukino wari urangiye,abakinnyi ba Argentina batereye mu kirere Lionel Messi bamushimira umutima wo kwitangira igihugu yagize kuva yatangira guhamagarwa no kuba yabahesheje igikombe .

Ikipe y’igihugu ya Brazil niyo yaherukaga kwegukana igikombe cya Copa America mu nshuro eshanu 5 ziheruka Brezile yagitwayemo inshuro Eshatu 3.



Didier Maladonna/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: