Liverpool FC na Manchester United zahuye n’uruva gusenya

Manchester United yanyagiwe na Tottenham Hotspur ibitego 6-1 iyisanze iwayo, ikomeza kugorwa n’intangiriro za Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza igeze ku munsi wa kane. Ku rundi ruhande Aston Villa yatunguye Liverpool FC iyitsinda ibitego 7-2.

Muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Manchester United yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa kabiri gusa, kuri penaliti yatewe na Bruno Fernandes ubwo Davinson Sánchez yari akoreye ikosa kuri Anthony Martial mu rubuga rw’amahina.

Ibyishimo by’abakunzi ba Manchester United ntibyamaze akanya kuko Tottenham yatsinze ibitego bibiri mu minota itanu yakurikiyeho. Tanguy Ndombele yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa kane ku bwumvikane bucye bwa ba myugariro mu gihe Heung-min Son yatsinze icya kabiri nyuma yo gusiga Eric Bertrand Bailly na Luke Shaw.

Manchester United yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga guhera ku munota wa 28 ubwo Anthony Martial yahabwaga ikarita itukura kubera gukubita Eric Lamela bashwanye.

Nyuma y’iminota ibiri, Tottenham yatsinze igitego cya gatatu cya Harry Kane ku mupira yahawe na Heung-Min Son mu gihe uyu Munya-Koreya y’Epfo yatsinze icya kane ku munota wa 37 ku mupira yahawe na Serge Aurier.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ebyiri ku ruhande rwa Manchester United; Bruno Fernandes asimburwa na Fred Rodrigues mu gihe Nemanja Matić yahaye umwanya Scott McTominay.

Iminota itandatu yari ihagije ngo Tottenham ibone igitego cya gatanu cyatsinzwe na Serge Aurier ku mupira wari uvuye kuri Pierre-Emile Hoejbjerg.

Manchester United yakinaga yirwanaho, yatsinzwe igitego cya gatandatu habura iminota 11 ngo umukino urangire, kuri penaliti yatsinzwe na Harry Kane ku ikosa ryakozwe na Paul Pogba mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda uyu mukino byatumye Tottenham igira amanota arindwi mu mikino ine mu gihe Manchester United yaherukaga kwinjizwa ibitego 6-1 mu Ukwakira 2011 itsindwa na Manchester City, iri ku mwanya wa 16 n’amanota atatu mu mikino itatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Leicester City yatunguwe na West Ham United yayitsinze ibitego 3-0, Southampton itsinda West Bromwich Albion ibitego 2-0.

Arsenal yatsinze Sheffield United ibitego 2-1, Wolves itsinda Fulham igitego 1-0 mu gihe Liverpool ifite Shampiyona iheruka, yatsinzwe na Aston Villa ibitego 7-2.

 

Davinson Sanchez yakoreye ikosa kuri Martial, hatangwa penaliti nyuma y’amasegonda 30

 

Bruno Fernandes afungura amazamu ku ruhande rwa Manchester United

 

Bagenzi be bahisemo bamukurikira bajya kwishimira igitego

 

Heung-Min Son atsinda igitego cya kabiri cya Tottenham

 

Son (ibumoso) yishimira igitego hamwe na Sergio Reguilón wavuye muri Real Madrid na Harry Kane

 

Harry Kane yishimira igitego cya gatatu yatsindiye Tottenham

 

 

Anthony Martial yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita Erik Lamela mu maso

 

Anthony Martial asohoka mu kibuga

 

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yageze aho abura ibisubizo byahindura umukino

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Manchester United, Ed Woodward, areba uko ikipe ye itsindwa

 

Tottenham yishimira intsinzi y’ibitego 6-1 yakuye kuri Old Trafford

 

Ni ku nshuro ya gatatu Manchester United itsinzwe ibitego 6-1, yabiherukaga mu 2011 ubwo yatsindwaga na Manchester City

@igicumbinews.co.rw