Liverpool yatwaye igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 30 itagikozaho intoki

Ikipe ya Liverpool FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, Premier League, yaherukaga gutwara mu myaka 30 ishize.

Liverpool FC yegukanye igikombe ku mugoroba wo ku wa Kane mu gihe hasigaye imikino irindwi ngo shampiyona irangire.

Ku wa Gatatu yari yatsinze Crystal Palace 4-0, itegereza ibiva mu mukino wa Manchester City, yaje no gutakaza. Iyi kipe yatwaye igikombe cya 19 nyuma yuko Manchester City iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona yananiwe kwikura imbere ya Chelsea yayitsinze 2-1 mu mukino wabereye i Stamford Bridge.

Bisobanuye ko Liverpool FC ifite amanota 86 nubwo yatsindwa imikino yose isigaye, Manchester City ifite 63 itakuramo ikinyuranyo cy’amanota iyirusha.

Liverpool itozwa na Jurgen Klopp [wayigezemo mu Ukwakira 2015] yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino 28, ikanganya ibiri mu gihe yatsinzwe umwe muri 31 imaze gukina.

Igikombe Liverpool [The Reds] yatwaye cyabaye icya 19 iyi kipe yegukanye, ikomeza gukurikira Manchester United ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza.

Liverpool FC yaburaga amanota atandatu ngo yegukane shampiyona yari yagize impungenge nyuma yo gukomwa mu nkokora na Coronavirus yatumye ihagarikwa amezi atatu kuva muri Werurwe 2020.

Umudage Jurgen Klopp yabwiye Sky Sports ko yishimiye kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Ati “Iki [gikombe] ni icy’abafana. Ndizera ko bacyishimiye, twese biri mu mitima n’imitwe byacu, twarafatanyije ndetse ni ibyishimo gukorera abafana ibi.’’

Yakomeje avuga ko nta magambo yabona yo gusobanura ibyishimo afite. Ati ‘‘Iki ni igihe gikomeye. Nta magambo meza nabona. Ndanyuzwe. Sinigeze ntekereza ko nzaba meze gutya.’’

Liverpool FC yongereye amanota arindwi ku yo yasorejeho ubwo iheruka gutwara igikombe mu 1989/90 aho yari ifite 79, icyo gihe yatozwaga na Kenny Dalglish.

The Reds kandi inafite amanota menshi kurusha amakipe yegukanye ibikombe birindwi biheruka arimo na Leicester yatwaye icya 2015/16 ifite 81.

Mu myaka 30 ishize, Liverpool FC yegukanye ibikombe bitatu bya FA Cup, bine bya League Cup, icya Uefa Cup, Champions League ebyiri, Super Cups eshatu n’Igikombe cy’Isi gihuza amakipe.

@igicumbinews.co.rw