Liverpool yongeye kubona intsinzi ihita yuzuza imikino 42 itaratsindwa muri shampiyona y’Abongereza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, Liverpool yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 22 hagati yayo na Manchester city iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’abongereza. Liverpool yafatiranye aya mahirwe ubwo yatsindaga Southampton, mugihe Manchester city ifite umukino kuri icyi cyumweru aho iri buze gukina na Tottenham.

Alex Oxlade-chamberlain yafunguye amazamu igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, kapiteni Jordan Henderson yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yarahawe na Firmino, hari mbere y’uko Hernderson akinana na Salah waje gutsinda igitego cya gatatu, umunyamisiri aha abafana ba Liverpool ibyishimo atsinda igitego cy’agashyinguracumu mu minota ya nyuma, Liverpool itsinda Southampton ibitego 4 kubusa.

Abakinnyi ba Southampton nka Danny Ings wakinnye muri iyi kipe ya Liverpool na Shane Long bagerageje gutsinda mu gice cya mbere cy’umukino ariko umuzamu Alison ababera ibamba.

Southampton yarimaze imikino 4 itaransindirwa hanze y’ikibuga cyayo, yaje gutsindwa ijya ku mwanya wa 11 muri shampiyona y’Ubwongereza.

Umutoza Jurgen Klopp nyuma yo kubona amanota 3 y’imbumbe yagize ati:“Gusoma no gushyiramo imbaraga tubyigira mu mukino, bateye imipira myinshi igana mw’izamu (Southampton), twagombaga guhindura uburyo bwo gukina kugirango tubatsinde kandi byaduhiriye, ubwo twagezaga ibitego bine ntago bacise intege, nabikunze.”

Umutoza wa Southampton Ralph Hasenhuttl nyuma yo gutakaza umukino yagize ati:“badutsinze ibitego byinshi, byari kuba byiza iyo tuza kubona igitego, iyi n’ikipe nziza kw’isi, gukina nabo iminota igera kuri 50 batarabona igitego bigaragaza ko twari twakinnye neza.”

Liverpool izakina umukino ukurikira kuwa kabiri mu gikombe cya FA aho bazakina na Shrewsbury, mu gihe Southampton izasura Tottenham kuwa gatatu w’iki cy’umweru mu gikombe cy’igihugu cy’ubwongereza FA Cup.

DUKUNDANE Ildephonse@igicumbinews.co.rw