Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu.

 

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereye IGIHE ko Lt Gen Musemakweli yitabye Imana gusa ntiyigeze atangaza impamvu z’urupfu rwe.

Ati “ Nibyo yitabye Imana mu masaha ya nijoro.”

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu biyemeje guhara ubusore bwabo maze akitangira igihugu akibohora akanagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n’imicungire y’umutungo by’Ingabo z’u Rwanda.

Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’ u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi.

Uyu mugabo yabaye Perezida w’Ikipe y’Ingabo guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.

 

Inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli yamenyekanye ahagana saa tanu z’ijoro

 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yitabye Imana

 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ubwo yitabiraga Inama Nkuru ya RDF yabaye muri Gashyantare 2019

 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yabaye Umuyobozi ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ndetse uyu mwanya yawuvuyeho mu 2016. Icyo gihe yari agifite ipeti rya Maj. Gen.

 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yabaye igihe kinini Umuyobozi wa APR FC

 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli (Iburyo) ni umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bakundaga umupira w’amaguru ndetse inshuro nyinshi yagaragaraga kuri stade cyane ku mikino ya APR FC

 

 

Muri Gicurasi umwaka ushize ubwo Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeraga kuri Bwitare Nyirinkindi Eulade witabye Imana

 

 

Aha hari muri Mata 2019 ubwo Lt Gen Jacques Musemakweli (uwa gatatu uturutse iburyo) wari Umugaba Mmukuru w’Inkeragutabara yari igikorwa cyo gutangiza gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage mu Karere ka Rwamagana

 

Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo muri Mutarama 2019 yahaga impanuro abasirikare bari bagiye mu butumwa bw’amahoro muri muri Sudani i Darfur mu Ntara ya El Fasher

 

Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo muri Kanama 2018 yasozaga amahugurwa ya gisirikare azwi nka Accord yabereye i Gako

 

Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo yatahaga umudugudu w’ikitegererezo wa Rugeyo wubakiwe abatishoboye

 

Muri Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli yazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Lieutenant General avuye kuri General Major

 

 

Mu Ukwakira 2020, ubwo Lt Gen Jacques Musemakweli yasuhuzaga Umutoza wungirije wa APR FC

 

Muri Werurwe 2016 ubwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya General Major yarahiriye kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yishimana n’abakinnyi ba APR FC ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona mu 2018

 

 

@igicumbinews.co.rw