Lt Gen Mubarakh Muganga ashobora kwegura ku ubuyobozi bwa APR FC
Yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kamena 2021, mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba FERWAFA nyuma y’amatora ya Komite Nyobozi nshya.
Lt Gen Mubarakh Muganga yaciye amarenga ko bitewe n’Inshingano aherutse guhabwa na Perezida Paul Kagame zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, ashobora kuba agiye kuva ku buyobozi bwa APR FC.
Yagize ati “Umwanya uri kugenda umbana muto. Muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n’undi General, igihugu gifite abajenerali benshi.”
Ibi byaciye amarenga ko ashobora kuba agiye gusimbuzwa undi muyobozi wa APR FC nubwo atabihamije neza.
Muri Mutarama 2021 ni bwo Afande Mubarakh Muganga wari ufite ipeti ya Maj Gen, yagizwe Chairman wa APR FC.
Ku wa 4 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera General Major Mubarakh Muganga wahawe ipeti rya Lt General anamugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Mu ijambo rye kandi, Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye Umukuru w’Igihugu kubera icyizere yamugiriye.
Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uherutse kungira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, kandi nari mvuye aha mu Nteko Rusange. Ubwo mwanteye ishaba.”
Lt Gen Mubarakh yavuze ko kandi iyi kipe ayoboye hari abakinnyi izatandukana na yo nyuma yo kugurwa n’andi makipe.
Bamwe mu bakinnyi bavuzwe ko bashobora kuba baragurishijwe ni Byiringiro Lague, Manzi Thierry na Omborenga Fitina ndetse amakuru avuga ko bamaze gusinya amasezerano mu makipe bazerekezamo.
Aya makuru yashimangiwe na Chairman wa APR FC wavuze ko hari abakinnyi batatu b’iyi kipe bamaze kugurishwa, bashobora gukurikirwa n’abandi barindwi nubwo ateruye ngo avuge amazina yabo bose.
Ati “APR FC imaze kugurisha abakinnyi batatu hari n’abandi barindwi bari mu nzira bagenda. Buri umwe igiciro cye ni €130.000. Umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka, kandi abana b’Abanyarwanda barashoboye.”
Bamwe mu bakinnyi bavuzwe ko bazerekeza hanze y’u Rwanda ndetse banamaze gusinyira amasezerano amakipe yabaguze, ni Byiringiro Lague uzerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, Manzi Thierry bivugwa ko azerekeza muri Georgia mu Cyiciro cya mbere na Omborenga Fitina uri kuvugwa muri Simba SC.
Abandi bakinnyi bivugwa ko bazasohoka muri iyi kipe berekeza gukina hanze y‘u Rwanda ni Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Nsanzimfura Keddy na Imanishimwe Emmanuel.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: