M23 iravuga ko yafashe burundu ikibuga cy’indege cya Goma

Umuvugizi w’ingabo za M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 wafashe burundu ikibuga cy’indege cya Goma.

Ifatwa ry’iki kibuga cy’indege ryabaye mu gihe kitageze ku masaha 48 nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma. Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X, Lt. Col. Ngoma yagize ati: “Ikibuga cy’indege cya Goma kirinzwe neza n’intare [ingabo za M23].”

Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yafunze ikirere hejuru y’iki kibuga cy’indege, ivuga ko cyakoreshwaga n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’indi mitwe ifatanyije na zo mu gutwara intwaro zashyiraga abaturage mu kaga.




Intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu gace ka Goma, ikomeje gukaza umurego.

Ikibuga cy’indege cya Goma ni ahantu hafatiye runini akarere ka Kivu y’Amajyaruguru, kuko ari ryo rembo rikuru rikoreshwa mu ngendo zo mu kirere muri ako karere. Guhera mu mwaka wa 2020, iki kibuga cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege ndende (Airbus A320) zirindwi icyarimwe.

Iki kibuga cy’indege kimaze igihe ari ikigo cy’ibanze cya gisirikare ku ngabo za FARDC, ibikorwa by’umuryango w’abibumbye bigamije kugarura amahoro (MONUSCO), imiryango mpuzamahanga, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bikorera mu burasirazuba bwa RDC.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire amakuru y’intambara hagati ya M23 na FARDC ku Igicumbi News Online TV:

About The Author