Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku ngaruka ziterwa n’indwara ya kanseri, asaba Abanyarwanda gukora ibishoboka byose mu kurwanya iyi ndwara, binyuze mu kwivuza hakiri kare kuko byamaze kugaragara ko bishobora kugira ingaruka nziza mu kuyihashya.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 4 Gashyantare, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, wizihijwe n’insanganyamatsiko igira iti “Ndiho kandi nzabaho”.

Ni umunsi ukoreshwa n’abatuye Isi muri rusange ku kuzirikana ingaruka zikomeye za kanseri, cyane ko ari indwara ihenze mu kuyivuza, kandi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika n’ibindi bikiri mu nzira y’Amajyambere, iyi ndwara ikaba ihitana abantu benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko ubukana bwa kanseri buri kwiyongera cyane ku Isi, dore ko mu mwaka wa 2018, abantu barenga miliyoni 9,6 bishwe na kanseri, bivuze ko umwe mu bantu batandatu bapfuye icyo gihe yazize iyi ndwara.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuri uyu munsi, abantu bakwiye kuzirikana ko uretse imibare itangazwa y’abicwa na kanseri ku Isi, ariko igira n’ingaruka nyinshi ku basigaye.

Yagize ati “tujye twibuka ko inyuma y’ibaruramibare rya kanseri ku rwego rw’Isi, haba hari umubyeyi, umuvandimwe, umwana, baba batazongera kugira ubuzima nk’ubwo bahoranye nyuma yo gusangwamo kanseri”.

Kanseri ni indwara yibasira cyane abatuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho OMS ivuga ko 70% by’impfu ziterwa n’iyo ndwara zibera muri ibyo bihugu.

Ahanini ibi biterwa n’uko ibyo bihugu biba bidafite ubushobozi, imibare n’ikoranabuhanga rya ngombwa mu kuvumbura kanseri hakiri kare ndetse no kuyivura, aho kimwe mu bihugu bitanu biri mu nzira y’amajyambere ari cyo cyonyine gifite imibare ikwiriye ishobora guherwaho mu gufata ingamba zo kwirinda kanseri.

Indi mpamvu ikomeje gutera ikwirakwira rya kanseri ni imyitwarire y’abantu, aho igize kimwe cya gatatu cy’abicwa n’indwara ya kanseri ku rwego rw’Isi.

Iyo myitwarire iteye impungenge irimo indyo idakwiriye, umubyibuho ukabije, kudafata ifunguro ririmo imboga n’imbuto zihagije, kudakora imyitozo ngororamubiri ndetse no kunywa inzoga n’itabi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigishwa uburyo bashobora guhindura imyitwarire yabo mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kudafatwa na kanseri.

Yagize ati “Mureke twihe intego yo gukomeza kwigisha abantu ku kamaro ko kugira imyitwarire myiza mu buzima bwabo, irimo kwisuzumisha bihoraho, mu rwego rwo kugira ngo abantu bashobore kubona ubuvuzi bwa ngombwa kandi ku gihe”.

Uko kanseri ihagaze mu Rwanda

Imibare y’abahitanwa na kanseri mu Rwanda ikomeje kwiyongera, kuko yavuye ku bantu 5 900 mu mwaka wa 2014, igera ku bantu 6 044 mu mwaka wa 2020. Abagabo bapfuye muri 2014 bishwe na kanseri bari 2 584 naho abagore bakaba 3 460.

Ni mu gihe kandi abarwara iyi ndwara mu Rwanda bageze ku bantu 8 835 mu mwaka ushize, barimo abagabo 3 683 ndetse n’abagore 5 152.

Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ubushobozi bw’amavuriro ashobora kuvura iyi ndwara, dore ko asaba ibikoresho bihenze kandi bigezweho, bityo agakenera umwihariko ugereranyije n’amavuriro asanzwe.

Mu bimaze kugerwaho harimo iyubakwa ry’ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura kanseri mu Rwanda, ndetse n’ibitaro bya Kanombe bikaba biherutse guhabwa imashini zigezweho ku rwego mpuzamahanga zishobora gupima no kuvura kanseri hakoreshejwe kuyishiririza, bikagira ubushobozi bwo kuvura abantu 150 ku munsi.

Kanseri zishe abagabo benshi mu Rwanda umwaka ushize harimo iya Prostate yishe abantu 1 054 (28.6%), iy’igifu yishe abantu 322 (8.7%), iy’umwijima yishe abantu 315 (8.6%) ndetse na kanseri ya Colorectum yishe abantu 231 (6.3%). Kanseri y’ibihaha yishe abantu 173 (4.7%) mu gihe izindi kanseri zishe abantu 1 588 (43.1%).

Ku rundi ruhande, abagore bo bibasiwe na kanseri y’ibere yishe abantu 1 237 (24%), yakurikiwe na kanseri y’inkondo y’umura yishe abantu 1 229 (23.9%), kanseri y’igifu yahitanye abantu 265 (5.1%), kanseri y’umurerantanga yahitanye abantu 204 (4%), kanseri yitwa ’Non-Hodgkin lymphoma’ yishe abantu 178 (3.5%) mu gihe izindi kanseri zishe abantu 2 039 (39.6%).

@igicumbinews.co.rw