Malawi: Ibizamini bya Leta byateguriwe abanyeshuri byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

Minisiteri y’Uburezi muri Malawi yafashe umwanzuro wo gusubika ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucaracara bimwe muri ibi bizamini mu gihe byari bitarakorwa.

Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko bimwe muri ibi bizamini byagiye hanze, nubwo hataramenyekana ababigizemo uruhare.

Mu busanzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye muri Malawi biba muri Kamena, gusa iby’uyu mwaka ntibyabaye muri uko kwezi kubera icyorezo cya Covid-19.

Abanyeshuri bo muri iki gihugu bari baratangiye gukora ibi bizamini ku wa 27 Ukwakira bagomba kubirangiza mu Ugushyingo hagati, gusa Leta yahise ifata umwanzuro wo kubisubika bikazongera gukorwa muri Werurwe 2021.

Ni umwanzuro bicyekwa ko uzagira ingaruka ku banyeshuri ibihumbi 154, biteguraga gusoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka. Kugeza ubu abanyeshuri 40 n’umwarimu umwe bamaze gutabwa muri yombi na Polisi kubera uruhare bakekwaho mu kugira ngo ibi bizamini bishyirwe hanze.

@igicumbinews.co.rw

About The Author