Mali: Menya Abacuze umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar

Ku ifoto ni Col Malick Diaw yungirije umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kati aho kugumuka kw’abasirikare kwatangiriye

Abacuze umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta ejo ku wa kabiri barimo n’uwungirije umukuru w’ikigo cya gisirikare ndetse na Jenerali wize mu Bufaransa.

Ishami rya BBC Monitoring ryakusanyije amakuru ajyanye n’imyirondoro y’abasirikare bakuru batatu byibazwa ko ari bo bagize uruhare rukomeye muri iyo ‘coup d’état’.

1. Col Malick Diaw

Yungirije umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kati aho kugumuka kw’abasirikare kwatangiriye.

Hari amakuru macye cyane avuga ku buzima bwe, usibye kuba gusa hari amakuru avuga ko aherutse kugaruka mu gihugu avuye mu mahugurwa mu Burusiy

Kuri uyu wa gatatu, yagaragaye ahagaze iruhande rwa Col-Major Ismaël Wagué, wungirije umukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, wasomye itangazo mu izina ry’agatsiko kafashe ubutegetsi, wavuze ko ubutegetsi ubu buri mu maboko y’igisirikare.

Ubutumwa bwo kuri Twitter bumuvugaho bwagize buti:

“Colonel Diaw byemezwa ko ari we wayoboye imigumuko y’abasirikare ku kigo cya Kati, kuri kilometero 15 uvuye i Bamako.

“Bivugwa ko yasabye perezida wa repubulika kuva ku butegetsi mbere ya saa munani z’amanywa [saa kumi zo mu Rwanda no mu Burundi]”.

2. Col Sadio Camara

Col Camara yahoze akuriye ishuri rya gisirikare rya Kati.

Map

Urubuga rw’amakuru Mali Tribune rwatangaje ko yavutse mu mwaka wa 1979 (afite imyaka 41), avukira i Kati, mu karere ka Koulikoro mu majyepfo y’igihugu.

Yize mu ishuri rya gisirikare rya Koulikoro, arirangiza n’amanota ya mbere. Nuko yoherezwa mu majyaruguru ya Mali aho yakoreye akazi akuriwe na Jenerali El Hadj Gamou kugeza mu mwaka wa 2012.

Uko byaje kugera kuri coup d'etat muri Mali
Uko byaje kugera kuri coup d’etat muri Mali

Nyuma yaho, Col Camara yabaye umukuru w’ishuri rya gisirikare rya Kati, umwanya yagumyeho kugeza mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2020 ubwo yajyaga mu mahugurwa mu Burusiya.

Ikinyamakuru Mali Tribune cyatangaje ko yagarutse i Bamako mu ntangiriro y’uku kwezi kwa munani aje mu kiruhuko cy’akazi cye cy’ukwezi kumwe.

Urubuga rwa internet rw’iki kinyamakuru rugira ruti: “Col Camara yakundwaga na buri wese aho yakoze kandi arubashywe ndetse akundwa cyane n’abasirikare akuriye. Kuri bo, agaragaza gukora igikwiye, kutajenjeka no kugira intego [intumbero]”.

3. Jenerali Cheick Fanta Mady Dembele

Jenerali Cheick Fanta Mady Dembele akuriye ikigo cyo kubungabunga amahoro cya Alioune-Blondin Béye.

Yazamuwe ku ipeti rya Brigadiye Jenerali mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2018, ahabwa ubuyobozi bw’icyo kigo mu kwezi kwa cumi na kabiri k’uwo mwaka wa 2018.

Jenerali Cheick Fanta Mady DembeleJenerali Cheick Fanta Mady Dembele

Mbere yuko ashyirwa muri icyo kigo, Jenerali Dembele yari ashinzwe gucyemura amakimbirane n’igenamigambi mu kanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika k’amahoro n’umutekano gafite icyicaro i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Jenerali Dembele yize mu ishuri rya gisirikare rya ‘École spéciale militaire de Saint-Cyr’ ryo mu Bufaransa. Yanize mu ishuri rya gisirikare rya Koulikoro muri Mali.

Afite impamyabumenyi ya kaminuza mu mateka yakuye muri Kaminuza ya Paris I Panthéon-Sorbonne yo mu Bufaransa.

Afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree/maîtrise) mu bwubatsi yakuye muri Kaminuza ya gisirikare y’i Munich mu Budage.

@igicumbinews.co.rw