Mama wa Neymar yatandukanye n’umusore bakundanaga nyuma yo kuvumbura ko ari umutinganyi

Ku ifoto ni Mama wa Neymar ari kumwe n’umusore bakundanaga 

Mama wa Neymar witwa Nadine Goncalves yatangaje ko umubano we n’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Tiago Ramos warangiye nyuma yo kuvumbura ko uyu musore akundana n’abandi bahuje ibitsina.

Neymar ubwe hari hashize iminsi igera ku icumi, ahaye umugisha umubano wa mama we n’uyu musore Neymar arusha imyaka itandatu.

Ramos yari umunyamideri akaba ari umwe mu bakinaga mu itsinda yitwa 4k Easy rikina imikino yo kuri Mudasobwa, gusa nyuma yo gukundana na Mama wa Neymar, byahise bigabanuka ntiyongeye kugaragara mu bantu benshi ariko mu kwezi kwa kabiri yagaragaye yifotoranije na Neymar ku isabukuru ye.

Tiago yashinjwaga ko yateretanaga nk’umukinnyi w’icyamamare muri sinema (cinema) ya Brazil akaba n’umunyarwenya witwa Carlinhos Maia.

yatangaje ko yasubiranye n’umuryango we muri Brazil nyuma yo gusohorwa mu nzu yabanagamo na mama wa Neymar, yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Insitagaramu ari gukina imikino yo kuri mudasobwa we na mama na mushiki we.

Mbere yo kubana na Nadine, Tiago yoherereje ubutumwa Neymar amusaba ko inzira zabo zizahura, ubwo butumwa bwoherejwe muri 2017 buvuye kuri Tiago bujya kuri Neymar bwagiraga buti, “Neymar ui mwiza, sinzi uko nasobanura amarangamutima yo kuba umufana w’umusore nkawe, iyo nkubonye ukina bintera umurava, ndizera ko umunsi umwe nzavuga ibiri muri ubu butumwa turi kumwe nd’umuvandimwe wawe turi gukinira hamwe, imana ibane nawe nkwifurije gutsinda Kandi uhorane ibyishimo”.

Nyuma baje guhura bituma ahita amenyana na Mama wa Neymar biranakundana gusa amakuru avuga ko n’ubundi uwo musore yifuzaga guteretana na Neymar ntibyakunda.

Nadine yashakanye na papa wa Neymar akaba n’umuranga w’abakinnyi witwa Wagner Ribeiro, babanye imyaka 25 baza gutandukana muri 2016.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News