Man City yandangaje Man United ,Silva akora ibidasanzwe

BERNARDO SILVA AMAZE GUTSINDA INSHURO EBYIRI ZIKURIKIRANYA ATSINDIRA KU KIBUGA CYA MANCHESTER UNITED OLD TRAFFORD.

Ibi yabikoze mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Carabao Cup ubwo Manchester city yatsindaga Manchester united ibitego bitatu ku gitego kimwe, akaba yarabikoze nanone ubwo aya makipe aheruka gukinira kuri Old Trafford, Manchester United ikaza gutsinda Manchester City ibitego bibiri kugitego kimwe cy’uyu munyaportugal Bernarido Silva.

Ni Manchester city yatangiye umukino nta rutahizamu ifite, kuko abasore bayo Sergio Aguero na Gabriel Jesus bose bari ku ntebe yabasimbura.

Umutoza Pep Guardiola yakinnye 4-4-2 aho Kevin de Bruyne na Bernardo Silva bari ba rutahizamu kandi tubamenyereye mu kibuga hagati.

N’umukino wageze kumunota wa 15 ubona igitego ari ingorabahizi kuko ntakipe yari yagateye umupira ugana mu izamu. Itandukaniro ryabaye umukinnyi Bernardo Silva ubwo yatereraga umupira ahagaze inyuma y’urubuga rwamahina, umupira uboneza mu izamu igitego cya mbere cya Manchester city kiraboneka hari kumunota wa 17.

Manchester City yatangiye kwatakana imbaraga, ntibyatinze k’umupira waruturutse kuri Bernardo yahereje Riyad Mahrez acenga umuzamu wa Manchester Umited David de Gea ahita atsindira Pep Guardiola igitego cya kabiri k’umunota wa 33.

Manchester United yatangiye guta icyizere ubwo k’umunota wa 38 Kevin de Bruyne yacengaga Phil Jones atera ishoti De Gea arikuramo ariko ku bwamahirwe macye Andreas Pereira aho gukuraho umupira, ahubwo aritsinda biba ibitego 3  k’ubusa mugice cya mbere.

Igice cya mbere kirangiye abafana ba Manchester United bavugirije induru abakinnyi babo ubwo bajyaga mu rwambariro.

Baje kugarukana imbaraga batangira gukina neza ariko nta kazi gakomeye bari guha umuzamu wa Manchester City Claudio Bravo. gusa uku gukina neza ntibyabapfiriye ubusa kuko kumunota wa 70, Manchester city yatakaje umupira bawuha Greenwood nawe watanze umupira uvamo igitego kuri Rashford aza kubona igitego cy’impozamarira, umukino uza kurangira Manchester City itsinze Manchester United ibitego bitatu k’ubusa.

Manchester United ifite akazi gakomeye, ko gutsinda byibura ibitego bitatu k’ubusa, mu mumukino wo kwishyura uzabera kukibuga Ethihad cya Manchester City tariki 29,Mutarama 2020.

Nyuma y’umukino,Umutoza wa Manchester city hari icyo yatangaje.Yagize ati:”Ubwo twari duherutse gukinira hano, badutsinze ibitego bibiri kuri kimwe, ntago twabashaga gusubirana umupira vuba iyo twawutakazaga ariko iri joro twabikoze neza, ntago birangiye turacyafite undi mukino, tuzareba uko bizagenda, bashobora kutwishyura”.

Mu magambo y’umutoza wa Manchester United we yagize ati:”badutsinze igitego cya mbere, bahita badutsinda n’icya kabiri, byatugoye kugirango tubahagarike, ntago twize neza uburyo bakinnyemo, umwaka w’imikino ushize bakinnye gutya batsinda Chelsea ibitego bitanu kubusa. Twashyize hanze abakinnyi bacu twizeyeko turabona intsinzi, ariko ntarwitwazo”.

Abakinnyi babanjemo

Man U: De Gea, Wan-Bissaka, Lindelof, Jones, Williams, Pereira, Fred, James, Lingard, Rashford, Greenwood.

Man City: Bravo, Walker, Fernandinho, Otamendi, Mendy, De Bruyne, Rodri, Gundogan, Mahrez, Bernardo Silva, Sterling.

Aya makipe yombi agiye kwitegura imikino ya shampiyona izakomeza muri weekend, aho Man United izakira Norwich kuwa gatandatu naho Man City yo ikazasura Aston Villa kucyumweru.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw