Mandela Foundation yamaganye ibikubiye mu gitabo byitiriwe Trump

Umuryango Nelson Mandela Foundation ugamije kubungabunga umurage w’uyu wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura w’Afurika y’epfo wasubije ku magambo yitiriwe Perezida Donald Trump w’Amerika.

Ayo magambo bivugwa ko yavuzwe na Bwana Trump ari mu gitabo gishya ‘Disloyal: A Memoir’ cyasohotse kuri uyu wa kabiri cyanditswe na Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko we.

Bwana Mandela yamamaye mu kurwanya politike y’ivanguramoko n’iheza izwi nka ‘apartheid’ yakorwaga n’abazungu mu gihugu cye.

Muri icyo gitabo, Bwana Cohen avuga ko Bwana Trump yavuze amagambo arimo irondabwoko ayavuga kuri Nelson Mandela wapfuye mu 2013.

Avuga ko Bwana Trump yavuze ko uwo wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo “nta muyobozi” wari umurimo.

Bwana Cohen avuga ko Bwana Trump yigeze kuvuga ati:

“Mbwira igihugu kimwe kiyobowe n’umwirabura kitari umwanda. Byose ni imisarani neza neza”.

Ibiro bya White House bya perezida w’Amerika bivuga ko Bwana Cohen abeshya.

Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko utibwira ko “abayobozi bitwara mu buryo nk’ubwo Bwana Trump yitwaramo bari mu mwanya watuma hari icyo bavuga cyo kwizerwa ku buzima no ku bikorwa bya Madiba [Mandela]”.

Mu itangazo wasohoye wagize uti:

“Avuga ku buyobozi, Madiba yigeze kuvuga ati: ‘Umuyobozi mwiza ashobora kujya mu kiganiro mpaka avugisha ukuri kandi mu buryo bwimbitse, azi ko ku musozo we n’urundi ruhande bagomba kurushaho kwegerana, bakakivamo bakomeye kurushaho.

“Ntabwo ushobora kugira icyo gitekerezo mu gihe uri umwibone, uvuga utarasa ku ntego kandi nta makuru ufite ku byo uvugaho. Twagira inama Bwana Trump yo kuzirikana kuri aya magambo”.

@igicumbinews.co.rw