Masoyinyana Igice cya 1
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,nk’uko twari twabagejejeho Incamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Masoyinyana na Kajwikeza.
Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 1.
Masoyinyana yari afite inshuti nyinshi z’abahungu bamwereka ko bamwitayeho,niko kujya atekereza ko kuva akunzwe na benshi agomba kuzakunda uwujuje ibyo yifuza,ku buryo iyo yabaga yicaye atuje yibazaga ati: “Ese ko mbona nkunzwe cyane Kandi nkaba ndi mwiza,nkaba narize yewe umuryango wanjye ukaba wifashije bihagije,nzakunda umezute ra? umva nabo hejuru bazamanuka ndabizi “.
kuva ubwo yahise afungura imbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko agakunda gukoresha Facebook kuko ari naho yari afite inshuti nyinshi,yaje guhana nimero ya telefone n’umuhungu witwa Kajwikeza dore ko uyu muhungu yari yarafashe ifoto itariye ayishyira kuri profile ye ya Facebook ,bagitangira kuvugana Masoyinyana yumva uwo muhungu afite akajwi keza cyane bituma yumva umuhungu agomba kuzakunda aruzaba afite akajwi nka k’uyu muhungu.
Ubwo byatumye atangira kujya yereka uyu muhungu ko yamwishimiye ,maze umuhungu nawe si ugufatiraho dore ko yarazi gutera imitoma yewe imwe twakwita iy’uburyarya,Umukobwa ahita amusaba ko yazamwemerera akagira ibyo amubaza Kandi akazamubwiza ukuri ,Kajwikeza arabimwemerera.
Ubu Masoyinyana n’iki agiye kubaza Kajwikeza ?.
Aho ntiyaba agiye kumubwira ko yamukunze ?.
Ni aho ubutaha mugice cya 2.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News