Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 10,aho Kajwikeza yari yajyanye na Manzi ngo amwigireho andi mayeri yo gutereta.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 11.

Kajwikeza na mugenzi we ariwe Manzi bageze aho bari guhurira nuwo Manzi yari agiye gutereta.

Manzi aramwongorera ati: “Dore rero shahu urareba uko iyi mifuka y’ipantaro nambaye itumbye twese ubu tuziko ari amafaranga kuburyo na Sheri aragirango n’amafaranga, uze kureba uburyo araba ayitegereza nyuma nzakubwira ibanga”.

Ako kanya baba bahuye na Juru ariwe Sheri wa Manzi.

Ntakindi cyabaye Manzi yahise ahoberana na Juru hashira umwanya bagihana imisaya, barangije baganira bisanzwe, Juru akajya yitegereza kuri ya mifuka y’ipantaro Manzi yari yambaye akamwenyura,agezaho ararikocora ati: “Ese Sheri ko uba wagendanye amafaranga menshi ubwo ntabwo bayakwiba Koko, reba ukuntu imifuka yuzuye kugera naho itumba”.

Manzi aramusubiza ati: “Umva Sha,maze nuko ari amadorali iyo mbona aho mvunjisha mba nanashyize muri amvirope,gusa wihangane sinanabona uko nkugurira soda kuko nabuze aho nyavunjisha ngo bampe amanyarwanda”.

Ubwo Kajwikeze yari aho ari kumva ibyo baganira areba n’ukuntu uwo Juru ari kwitegereza iyo mifuka ,Manzi atangira kubwira Juru ko bwije bareba uko basubira imuhira,Juru ahita amubwira ati: “Ntakibazo reka nguherekeze,Manzi ahindukiye ahindukira nabi asitara ku ibuye yitura hasi areba hepfo ya mifuka iracurama havamo ibintu by’ibipapuro kandi yari yabeshye Juru ko harimo amadorari, umukobwa ntiyagize umutima wo kumwegura ahubwo yabonye ibyo bipapuro arumirwa,Manzi kubera isoni yahise yigira nk’uhungabanye ku buryo bahamagaje Moto ngo imujyane kwa muganga.

Ko bigenze gutya Kajwikeza atarasobanukirwa isomo yari kwiga ubu ni rihe?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 12.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News