Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 9,aho Kajwikeza wakekaga ko umukunzi we yamwanze yarari kwishimira ko atamwanze.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 10.

Ni mu masaha ya saa moya z’umugoroba Kajwikeza na Masoyinyana bari kwandikirana kuri Facebook,Gusa nubwo Kajwikeza yari yicaye atuje cyane Papa we yaramuhagaze inyuma,Kajwikeza aba yandikiye masoyinyana ati: “Sha ubu ndimo ndubaka kandi ku ifaranga ndiyizeye ntakibazo yewe iwacu turanakize pe ntacyo uzabura”.

Papa we abibonye ahita amukomanga mu mugongo ati: “Niko ninde wakubwiye ko iyo ushaka kuzubaka urugo rwiza rurangwa n’ubwumvikane utereta ubeshyabeshya abana ba bandi gutyo?, ubwo Koko ibyo bintu ubeshya beshya abakobwa umwe aje ntabibone urumva yagufata nk’umuntu yakwizera?”.

Kajwikeze yakozwe n’isoni abura icyo asubiza,ntiyarazi ko Papa we ari hafi aho,kubera kwisobanura kuri Papa we yagarutse kuri Facebook asanga Masoyinyana yigendeye, arasohoka aba akubitanye na Manzi dore ko yari yaramubwiye ngo hari amayeri yo gutereta ataramenya,Niko kumubwira ngo aze bajyane aho agiye gutereta arebe amayeri we akoresha.

Baba baragiye ubwo Manzi yari yambaye ipantaro ifite imifuka myinshi imeze nkaho harimo ibintu ku buryo warebaga ukagirango n’amafaranga apanzemo, bagiye kugera aho uwo atereta ari atangira gutsindagiramo cyane ngo imifuka itumbe cyane.

Kajwikeza aramubaza ati: “Ese bro uziko uri umukire burya ibyobyose biri mu mufuka n’amafaranga?. Eeee!!!!!”.

Manzi aramusubiza ati: “Umva Sha wowe ntabyo uzi gusa witegereze ni ntangira kuvugana na Sheri wanjye ndi bukubwire nidutaha”.

Kajwikeze ngo agiye kwiga andi mayeri yo kugirango azemeze Masoyinyana, ubu bizamuhira?

Ni aho ubutaha mu gice cya 11.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 9

Masoyinyana Igice cya 8

Masoyinyana Igice cya 7

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News