Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 14, aho Masoyinyana yihuje n’inshuti ye baganira ku bibi by’inkundo zo kuri Facebook.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 15.

Kajwikeza afite igihunga cyinshi cyo kuba Masoyinyana atakimwishimira nka mbere, Kandi yari yariyemeye ku bantu ko afite umukobwa wa kataraboneka bigera naho ahora yibaza uburyo azajya ababeshya, rimwe na rimwe akibwira ko nabo bashobora kuba barabimenye dore ko yakekaga ko haba hari inshuti ye yaganiriye na Masoyinyana ikamubwira ubuzima abayemo, hadaciye kabiri ahamagara nimero ya Masoyinyana yumva arayitabye bagirana ikiganiro kigufi.

Guhera ubwo yahise ashaka ukuntu yazabona amafaranga maze akamwemeza,niko guhita abeshya ababyeyi be ko yahuye na kabazo akaba ashaka ko bamuguriza ibihumbi icumi (10, 000 Frw).

Gusa kuko bari baziko ari umubeshyi barayamwimye ahita agurisha agahene yarafite bamuha ibihumbi cumi na birindwi (17000 Frw).

Ako kanya yahise afatamo ibihumbi 10 abyoherereza Masoyinyana, ibyo yabikoze mu rwego rwo kugirango Masoyinyana yongere gutekereza ko afite umusheri ufite amafaranga, maze nyamukobwa akiyabona yumva ahise yongera kumukunda cyane ibyo yaganiriye na Nikuze aba arabyibagiwe, reka rero Kajwikeza agere mu rugo ababyeyi be bamubwire ngo nabahe Ibihumbi  icumi bahumuntu nibajya kuri banki barayamuha, Kajwikeza arayabura bahita babona ko yayapfushije ubusa, batangira kumuhangama bamubaza icyo yayamajije atinya kubibabwira ababeshya ko yayahaye umuntu ngo amushakire akazi k’ubuyede.

Kajwikeza arongeye yigaruriye Masoyinyana, nyuma y’aha bizagenda bite?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 16.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 14

Masoyinyana Igice cya 13

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News