Basomyi ba igicumbinews.co.rw ,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana igice cya 17,aho Masoyinyana yari yakunzwe nundi muhungu ariko ntamwiteho kubera kajwikeza, ubu tugiye kubagezaho Igice cya 18.

Kajwikeza yiyemeje ko mu gihe gito azaba yarangije kubana na Masoyinyana, niko kumuhamagara amubwira ati: “Sheri niba uyu munsi ufite imirimo uze kuyikora kare irangire kuko ndifuza ko tuza kuganira igihe kinini”.

Masoyinyana arabimwemerera, bigeze ku mugoroba bahita bajya kuri Facebook barandikirana bahera saa kumi n’ebyiri bageza saa yine z’ijoro, ubwo bari bari gupanga uburyo bashobora kuzabana .

Biyemeja ko bitarenze ukwezi kumwe bagomba kuba babanye, maze Kajwikeza atangira gushaka udufaranga kugirango Masoyinyana azaze hari icyo afite, ariko nubwo bapanze kubana mu gihe cyavuba ya nzu ya Kajwikeza ntiruzura neza ahubwo imeze nk’iyenda guhirima gusa Kajwikeza ntabyitaho.

Manzi yaje guhura na Kajwikeza amubwira ko yenda gushaka, Manzi aramubaza ati: “Nonese ubwo ko mperuka inzu yawe itaruzura ubu yaruzuye?”.

Kajwikeza amusubiza ko yuzuye.

Hashize iminsi ibiri Kajwikeza ari kwandikirana na Masoyinyana kuri Facebook amubaza ko inzu yuzuye, nawe amusubiza ko yuzuye cyera, guhera ubwo buri munota wasangaga bari gucata(Chatting), kuburyo byagezaho ababyeyi ba Masoyinyana bamubwira nabi ariko ntiyabyumva dore ko yibwiraga ko iminsi mike araba agiye kwishakira.

Hashize iminsi itatu
Masoyinyana abajije Kajwikeza uko bazagura ibishyingirwana amubwira ko azabihasanga ntakibazo, bahita bapanga ko kumunsi wo kuwa 6 Masoyinyana agomba kuza bagahita bibanira.

Ese ko Kajwikeza na Masoyinyana bapanze umunsi wo kuzabana bizabaho?.

None Kajwikeza ko yamubeshye ko inzu yuzuye nasanga ataribyo bizagenda gute?.

Ni aho ubutaha mugice cya 19.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 17

Masoyinyana Igice cya 16

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News