Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 1,aho uyu Mukobwa yari yaratangiye kwiyumvamo Kajwikeza kubera ijwi ryiza yamwumvanye nyamara nta numwe wari uzi undi.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 2.

Nsengimana ni umuhungu uturanye na Masoyinyana yewe bakaba bari n’inshuti,bombi bari kwa Masoyinyana mu rugo barimo baraganira.Nsengimana ati: “Ese we,iby’inkundo z’ubu urabivugaho iki?”.

Masoyinyana aramusubiza ati: “Umva njyewe naritomboreye ubu ba bahungu bose uba ubona nta jwi ryiza ,nta bwiza,batazi no gutera imitoma ,abo ntacyo twavugana,Kuko ubu nifitiye umutipe unkunda kubi ,Kandi nanjye mukunda kubi,Reka ijwi afite rero iyo avuga ugirango ni malayika neza neza,Kandi birumvikana ntiwagira akajwi keza utari mwiza yewe nta n’amafaranga ufite”.

Nsengiyumva ahita atangara ati: “Eeeee!,we uziko watomboye?,gusa nanjye numvaga nzakubwira tukikundanira dore ko n’ubundi nsanzwe nkwiyumvamo bikaze none warangije gukunda”.

Masoyinyanya arahindukira areba Nsengimana ari nako yisetsa ati: “Hhhhhhh!,ariko ntusetsa ye!,nukuri rwose wowe tuzajya tuganira nk’abaturanyi kuko abahungu nabonye hafi aha nabonye nta numwe uvuga nk’uwo mutipe ,ubwo rero rwose mwe mube mukuyeho”.

Hafi aho hari undi mukobwa witwa Keza yumvise ibyo baganiriye ahita akomanga bamuha karibu aricara,arababwira ati: “Ikiganiro mwaganiraga ni kiza,ahubwo nimukomeze nange numve”.

Masoyinyana arongera araseka asubiza Keza ati: “Hhhhh!,nonese ahubwo wabyumvise ute?”.

Keza ahita amusubiza ati: “Ntacyo bitwaye ariko rero rwose reka nkubwire,ndacyeka uwo wavugaga ari wa muhungu mwahuriye kuri Facebook,Kandi rwose njye nkugiriye inama umuhungu utarabonaho na rimwe ushatse waba uretse kumukunda cyane!”.

Masoyinyana ahita ahaguruka aramuhirika.Amutonganya ati: “Umva we!!,ndavuze ngo hita usohoka hano,uburyo twamenyanye urabizi ??,genda genda!!!”.

Keza aragenda , Nsengimana nawe ahita asezera arataha, Masoyinyana nawe asigara yitonganya.

Ese ko Masoyinyanya akomeje kwishyiramo gukunda umuntu ataranabonaho na rimwe ngo nuko yabonye ifoto ye kuri Facebook,akumva anafite akajwi keza, Uru rukundo ruzagarukira he?.

ni aho ubutaha mu gice cya 3.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 1

Incamake y’Inkuru ya Masoyinyana twitegura kubagezaho vuba

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News