Masoyinyana Igice cya 20 ari nacyo cya nyuma

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,  ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana igice cya 19, aho Kajwikeza yari ari gushaka udufaranga ngo arebe ko yabana n’umukunzi we mugihe cya vuba.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 20 ari nacyo cya nyuma.

Ni mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba Kajwikeza n’umukunzi we bari kuri cati, barandikirana bihagije kugeza saa Tanu z’ijoro, bacyandikirana bagezaho banavugana kuri telefone nabwo biratinda dore ko bavuganye amasaha atatu ababyeyi ba Kajwikeza bahita bamubwira bati: “Ese wa muhungu we noneho wasaze?, igihe wahereye waretse kudusakuriza tukiryamira!”.

Ahera ubwo ntiyongera kuvugira kuri telefone abwira Masoyinyana basubira kuri cati.

Niyongira murumuna wa Kajwikeza banararana nawe atangira kumwinuba. Agira ati: “Umva ,rwose mbabarira uzimye urumuri rwa telefone nisinzirire, gusa niba aribi utangiye singongera kurarana nawe!”.

kubera ko Kajwikeza yari yizeye ko buri bucye agashaka yahise amusubiza nabi. Ati: “Umva umbwiye gutyo, guhera ejo niwongera kumbona iruhande rwawe uzamenye ko ntazi gufata umwanzuro”.

Bigeze saa munani z’ijoro ari Masoyinyana ari kajwikeza ibitotsi birabafata kuburyo byagezaho bakandika amakosa gusa kubera ibitotsi bari no guhondobera, ntakikindi cyari cyatumye bacatinga bidasanzwe bari barimo gupanga uburyo Masoyinyana araza bakibanira.

Bukeye mu gitondo Masoyinyana ahita abwira abo mu rugo  iwabo ko arajya gushaka umugabo anabasaba ko bamuha ibihumbi ijana akagura utuntu arajyana.

Baramubaza bati: “Ese koko wa mukobwa we ko unaniranye uwo muhungu ugiye gushaka mwarabipanze?, ese uramuzi neza?,wabaye witonze ko utazabura umugabo?”.

Masoyinyana ntiyabyumva. Arabasubiza ati: “Rwose ntimugire impungenge n’umuhungu mwiza!. w’umukire!. Ufite imyitwarire myiza kandi turaziranye ntakibazo, gusa ntago kumbuza byo byakunda uko mwabigenza kose ngomba kurara nshatse”.

Ubwo bahise bumva uko byagenda kose batamubuza ngo abemerere bamuha bya bihumbi ijana ngo atagenda ntacyo atwaye akabasuzuguza.

Umugambi wo kwishyingira kwa Masoyinyana uba uremejwe.

Yaragiye agura utuntu dutandukanye agura ivarisi aragenda ngo agiye gushaka umugabo, ageze mu isantere iri hafi yaho Kajwikeza atuye aramuhamagara Kajwikeza aramubwira ati: “Sheri baza k’umucuruzi witwa Kamuhanda ube ugiyeyo nze nkurebe”.

Masoyinyana agiye kubona abona haje umuhungu utambaye inkweto wambaye ipantaro idoze ku mavi ni nyuma ku kibuno mbese iteye ibiraka yewe udafite n’uburanga bwiza na gato, ahageze yihamagaza telefone ye ahita abona niwe isoneyeho ahita amubwira ati: “Vayo tujye mu rugo”.

Ako kamya Masoyinyana yibajije niba ari Kajwikeza biramuyobera ariko yibwira ko aruwo Kajwikeza yohereje ngo amuyobore aremera baragenda.

Bageze kwa Kajwikeza umuhungu yinjira mu nzu Masoyinyana asigara yibaza niba araho batuye biramuyobera,agiye kubona abona wa muhungu aragarutse. Aramubwira ati: “Sheri injira ni karibu mukunzi”.

Masoyinyana acyumva ayo magambo ahita amubaza ati: “Niwowe Kajwikeza ndi kureba ?. Cyangwa siwowe?”.

Uwo muhungu arisetsa ati: “Sheri humura ni njyewe, ahubwo injira, Masoyinyana yahise yibaza uburyo yatekerezaga ko ari umukire,atekereza ko ari mwiza yumva agahinda karamwishe,ahita afata ivarisi aragenda atega moto asubira iwabo.

Kajwikeza asigara abeshya abo yari yabwiye ko agiye kurongora ko babisubitse gahunda bazayikora ubutaha.

Masoyinyana ageze mu rugo ababwira ibyamubayeho bamuha urwamenyo yiyemeza kutazongera guhururira n’umuntu atazi  ku mbugankoranyamabaga ngo bakundane batarahura.

Basomyi ba Igicumbi News, Inkuru ya Masoyinyana naha igarukiye.

Ni irihe somo ukuyemo?.

Kanda hano hasi usome Incamake y’iyi nkuru:

Incamake y’Inkuru ya Masoyinyana twitegura kubagezaho vuba

wowe utaratangiranye nayo jya mu ishakiro ushakemo ibindi bice uyisobanukirwe.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 5

Ni aho ubutaha tunabararikira kuzabagezaho indi nkuru nshyashya.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author