Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana  Igice cya 2,aho Masoyinyana yasohoye umukobwa wari waje kumusura wa mubwiraga ko yabanza akamenya neza Kajwikeza basigaye bavuganira kuri Facebook, akabona ku mukunda  akamwimariramo.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 3.

Masoyinyana afite amatsiko yo kuzabona Kajwikeza dore ko yari yarishyizemo ko ari umuhungu mwiza Kandi ufite amafaranga,niko guhamagara Nyamuhungu amubwira ko bibaye byiza bazareba uko bahura.Kajwikeza aramusubiza ati: “None se ko akazi kaba kameze nabi waretse tukaba turetse tukazabipanga nko mu kwezi gutaha?”. Masoyinyana ati: “Ntakibazo”.

Umunsi umwe Masoyinyana aza kujya ahantu yambaye neza ahura n’undi musore aramukunda barasuhuzanya,umuhungu amwaka nimero ya telefone,umusore asigaraho we arakomeza,agarutse abona wa muhungu akicaye hahandi ya musize,maze umuhungu aho yari yicaye yareba uburyo umukobwa ari kugenda dore ko yagendaga adingisa amabuno,umuhungu ava mubye ahita ahaguruka ngo amuherekeze,maze noneho Masoyinyana sukunyonga ibuno,,,..

Bageze imbere bahura n’abandi bagabo babiri ,barebye uko anyonga amabuno nabo bava mu byabo bahita bamuhamagara arahagarara baramusuhuza nabo bagendana nawe,wa musore abonye bimuyobeye ahitamo kugaruka inyuma akaza kumuvugisha kuri telefone ,gusa abo bagabo na bo bari bambaye neza.

Bageze aho bari basize imodoka zabo umwe aramubwira ati: “Ngwino nkujyane mu modoka”. N’undi ati: “Ngwino nkujyane mu modoka”.Umukobwa abura uko abigenza ahitamo kubabwira ko agiye kugera mu rugo aragenda n’amaguru.

Ahita agenda abo bagabo basigara batongana umwe ashinza undi ko ariwe utumye uriya mukobwa agenda baraguma baratongana cyane.

Masoyinyana ko akomeje gukundwa na benshi?.

Ese Kajwikeza azemera ko bahura?

Ese aba bagabo bagezaho barumvikana?

Ni aho ubutaha mu gice cya 4.

Kanda hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 2

Masoyinyana Igice cya 1

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News