Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 3,aho yigendeye abagabo bari kumwe nawe bagasigara batongana!.

Byagarukiye he?

Tugiye kubagezaho Igice cya 3.

Masoyinyana ari mu rugo arikwibaza aho ibya ba bagabo byagarukiye ,arinako yicuza kuba atarabahaye nimero ya telefone ,ahita yumva telefone irasonnye ayitabye yumva n’umwe muri ba bagabo aramubwira ati: “Sheri,Koko nta nubwo uzakunsura?.Uziko wa mugabo twari kumwe nubwo duturanye yankubise akangira indembe ngo ndamukuvukije,ahubwo witegure kuzaza mu rubanza kuko naramureze”.

Masoyinyana atangira kwibaza ibyo azavuga dore ko atariwe wababwiye ngo barwane,ahita anasubiza uwo mugabo ati: “Ese wa mugabo we,mufite abagore,ikindi sinigeze mbahamagara yewe nta nubwo twari tuziranye,nzaba nza mu rubanza gukora iki?,umva ntimuzampamagare pe!”.

Ahita akupa telefone aranayifunga,abo bagabo bagiye kuburana bahita batangira kuvuga ko ari umukobwa watumye barwana ,maze abagore babo babyumvise banga kubarwaza. Umwe muri abogore witwa Mukamana ahita atangara.Ati: “Mana weee!!!,twari tuziko ari ikindi cyatumye murwana naho n’umukobwa ,azaze abarwaze!”.

Masoyinyana ajye kumva yumve Kajwikeza aramuhamagaye ,amwitabana umunabi acyeka ko yaba yarabimenye akaba aribyo agiye kumubaza,Kajwikeza ati: “Ese ko numva unyitabana umunabi byagenze bite?”.

Masoyinyana yumvise amubajije gutyo ahita yumva ko ataribyo agiye ku mubaza maze arisetsa ati: “Hhhhh,Sheri numvaga wahinduye ijwi ntago nari numvise ko ari wowe ,warumeze ute se?,gusa nizere ko umeze neza, ariko nyine wibuke ya gahunda yo guhura tukamenyana”.

Kajwikeza abura icyo aramusubiza kubijyanye no kuzahura amubwira ko bazahura kuwa 1,ubundi umuhungu sukwihinga ngo bazahura afite nka 5000 dore ko bazahurira ahantu hari agahoteri.

Ese ko Masoyinyana yibwira ko Kajwikeza ari mwiza we akaba n’umukire,nyamara nyamuhungu we atari mwiza yewe nta n’ubukire afite habe na busa nibahura nyamukobwa azabigenza ate?

Ni aho ubutaha mugice cya 4.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi