Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana,aho abagore ba babagabo barwanye bapfa Masoyinyana bari bahukanye.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 5.

Nk’uko Kajwikeza yemereye Masoyinyana ko bazahura yakomeje guhigahiga amafaranga kugirango bazahure hari icyo afite,abonye amafaranga akomeje kubura areba mugenzi we witwa Manzi baraganira niko kumubwira ati: “Manzi rero nshuti yanjye nawe ungire inama ,mfite umusheri wanyihebeye cyane none yansabye ko twahura gusa muri iyi minsi nashakishije amafaranga narayabuze nawe urabizi ko ubukaro butari kuboneka Kandi uko mwumva,Sha!ashobora kuba ari uwo mumbyeyi kabisa,nawe umbwire nkore ki?”.

Manzi agiye kuvuga bumva telefone irasonnye barebye babona ni Masoyinyana uhamagaye ,Maze mbere yuko Kajwikeza amwitaba abwira Manzi ati: “Umva wiyumvire ukuntu ari umwana uteye ubusambo”.

Manzi atega amatwi,Kajwikeza avugana nawe manzi yumva.

Bakimara kuvugana Manzi aratangara cyane ati: “Eeeeeeeeee!,mbega umwana!mbega umwana!,avuga yitonze pe!,afite akajwikeza!,umva uyu mwana ashobora kuba arenze kabisa kabisa”.

Kajwikeza ati: “Nawe urabyiyumviye,mbigenze nte?”.

Manzi yifashe ku kananwa.Aramusubiza ati: “Umva ubu urumva Koko wapfa kujya imbere y’uyu mwana ,icyambere reba nkubu uko umeze nta mwenda ugira nta faranga nta nzu ubwo Koko wamujya imbere gute?,itonde ubone amafaranga, nutamubona uzamubwire yihangane noneho umunsi uzaba wapanze gahunda neza uzamuhamagare muhamagare umubwire ati: “Njyewe ndumva nkukeneye kandi ndashaka ko twibanira ubundi umubwire aze yiteguye gushaka umugabo ,kandi nahagera ndizera ko atazakata ngo asubireyo!”.

Kajwi keza ahita amuha bigapu(Big Up),ati: “Eeeeeeeeee!,umva unkoreye umuti kabisa ,uziko nari nabuze uko mbigenza,ahubwo reka ndebe ko nakubaka nk’akazu k’amabati 5, ku buryo nahagera nzamwereka ko nabaye nubatse ako tuba turimo kugirango twubake isobanutse , ariko nzisetsa weeee!.

Manzi ahita aseka ati: “Hhhhhha,umuti nuwo nta wundi”.

Ese iyi migambi Kajwikeza ari gupanga izagerwaho ?

Ni aho ubutaha mu gice cya 6.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News