Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru ya Masoyinyana Igice cya 5, aho Manzi yari yagiriye Kajwikeza inama yo kudahita ahura n’umukunzi we,ubu tugiye kubagezaho igice cya 6.

Masoyinyana yategereje ko umukunzi we yamubwira igihe bazabonanira araheba,Niko guhita amuhamagara amubaza iyo ibyo yamubwiye byo guhura byaheze.

Kajwikeza aramwandikira ati: “Sheri,urabizi ndagukunda cyane k’uburyo mba mfite n’amatsiko yo ku kubona, ariko  akazi kaba kambanye kenshi Kandi ndatekereza ko guhura na we ariko ejo ugasanga ubuzima budushaririye byanyabyo,igihe twahurira cyose burya icyambere n’umutima ukuzirikana”.

Masoyinyana acyumva aya magambo amubwiye yahise yumva arushijeho kumukunda kuko yumvise ari umuntu ufite intumbero y’ejo heza dore ko abandi yari yaramenyanyanye nabo bose bahoraga bashaka kwitemberera no guhura kwa buri munsi ari nako bakeneye inyungu bayibona bagahitamo kugenda,ibi byatumye atekereza ko azasanga uyu muhungu ari umukire kurusha uko yamutekerezaga binamutera amatsiko y’uko azamusanga.

Yatangiye kujya asaba nimero ya telefone  abandi bahuriye kuri Facebook akababaza ko baba bazi Kajwikeza ngo ababaze uko asa nibyo atunze abura n’umwe umuzi,

Ahitamo kwishyiramo ko uko amutekereza ariko ameze,amashyushyu yaranze amubana menshi atangira kumusaba amafoto , Kajwikeza yajya kwifotora ngo amuhe ifoto agatira imyenda igezweho na fone ifotora neza cyane ubundi akamwoherereza umukobwa yayabona akava mubye.

Ese ko kajwikeza ko akomeje kwigaragariza nyamukobwa uko atari umunsi bazahura nyamukobwa akabura ya myenda na ya sura bizagenda bite?

Ni aho ubutaha mugice cya 7.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News