Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 6,aho Kajwikeza yari akomeje kubeshyabeshya nyamukobwa kuko yumvaga bahuye ashobora guseba.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 7.

Noneho Kajwikeza aho bigeze byamuyobeye yabuze icyo abwira umukunzi we uhora amusaba ko bahura,indi nshuti ye itari Manzi yitwa Cyusa imugira inama igira iti: “Ese Sha wowe niba warabuze amafaranga yatuma uhura n’umukunzi wawe nta nubwo washaka uko ubona isura ye aho kugirango mujye muhora muvugana utanamuzi?. Dore uko uzabigenza,wowe mwemerere mupange aho muzahurira hatazamutwara itike ,hanyuma wowe uzagerayo mbere uhamutange hanyuma unarebe bitewe nuko uzamubona mushobora kuzahura cyangwa se wasanga arenze cyane ugahita utaha”.

Kuko Kajwikeza ibyo bamubwiye byose yemera arabyemera ,ahita apanga ko bazahurira hafi y’aho Masoyinyana atuye, umunsi uragera ava mu rugo yavuganye nawe babwiranye nibyo bari bwambare.

Kajwikeza aragenda yikinga ku nkingi y’inzu ategereza ko umukobwa ahinguka,buri mu mukobwa wanyuragaho yarebaga niba ariwe bose agasanga atariwe.

Hashize iminota 30, abona Moto iparitse h’ahantu yari yabwiye umukobwa ko ariho barahurira,yitegereza uwo mukobwa abona N’umukobwa mwiza cyane !wambaye neza!uteye neza! mbese k’uburyo bigaragara ko ari uwo mu mbyeyi.

Kajwikeza yararebye areba uko uwo mukobwa yambaye n’ubwiza afite ,ahita areba imyenda nawe yambaye abona atatinyuka kumugera imbere,akokanya nyamukobwa yahise afata telefone ahamagara Kajwikeza ,uyu nyamuhungu abona Koko niwe ,yahise afunga telefone ahita anyura inyuma y’amazu arataha.

Ntakindi cyatumye ataha n’uko bitewe n’uburyo yari yagiye yambaye abona atatinyuka kujya imbere ya Masoyinyana.

Nyuma yaha ubu byagenze bite ?.

Ese barakomeje barakundana ubu nyamuhungu yabwiye umukobwa ko byagenze bite?

Ni aho ubutaha mugice cya 8.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 6

Masoyinyana Igice cya 5

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News