Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru ya Masoyinyana igice cya 7,aho Kajwikeza yari yiyemeje kujya guhura n’umukunzi we ariko yabona ubwiza afite n’uko yari yaje yambaye akabona atatinyuka kumujya imbere ,ahitamo gufunga telefone aracyebera arataha.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 8.

Kajwikeza yicaye mu rugo yitangiye itama yibaza ibisobanuro arabeshya Masoyinyana,gusa nubwo yabwibazaga N’umukobwa aho yarari yibazaga icyabaye k’uburyo yagera aho bari bapanze guhurira yahamagara nimero y’umuhungu igacamo rimwe ntiyongere gucamo.

Ibi byatumye nawe yibaza ati: “Ese Kajwikeza yaba yasanze ntari mwiza uko abishaka agahitamo kutanyiyereka,ntawamenya”.

Mu byukuri bose bari mu rujijo.

Ubwo kuva ubwo kuko yari yaracishijemo nimero ya Kajwikeza ikanga gucamo yanze kuguma ayihamagara ngo wenda yumve ko yacamo amubaze uko byamugendekeye.

Gusa n’umuhungu yari yatinye kumuhamagara kuko yumvaga ntabisobanuro yari yabona byo kumubwira,Ubwo Manzi yahise ahagera aramubwira ati: “Ariko Sha,uziko ntakigenda cyawe ,muhamagare umubeshyabeshye,ese ubundi uko wamubonye wasanze ameze ate?”.

Kajwikeza aramusubiza ati: “Ubuse ,oya nako reka mbanze muhamagare numve ndakubwira uburyo ateye gusa uri bwemere”.

Ahamagaye telefone icamo ariko ntiyayitaba,arongera arayihamagara nabwo Masoyinyana ntiyayitaba,Kajwikeza ahita ayirambika hasi yubika umutwe mu maguru anivugisha ati: “Mana, umbabarire kwanga kunyitaba abe atari uko yahise anyanga,Manzi bugiye nzakubwira ejo ndumva ntaye umutwe”.

Manzi agiye kumubaza uko bigenze ahita amubwira ati: “Oya genda rwose genda tuzavugane ejo”.

Ese kuba Masoyinyana atitabye umukunzi we yaba yarahise amwanga?.

Cyangwa n’iyindi mpamvu?

Ni ahubutaha mu gice cya 9.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 7

Masoyinyana Igice cya 6

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News