Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru ya Masoyinyana Igice cya 8,aho Kajwikeza yari afite ubwoba akeka ko umukunzi we bakundaniye kuri Facebook bakaba batarabonana yamwanze kubera amakosa yishinzaga.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 9.

Ni saa munani z’amanywa, Kajwikeza yiyicariye ku irembo iwabo arimo arakinana ikarita n’abandi bana b’iwabo,
ako kanya haba hahingutse Manzi ahita amubwira ati: “None se mwana ibyawe na Masoyinyana bigezehe ko nabonaga wataye umutwe?”.

Kajwikeza yigira nk’utamwumvise arakomeza arikinira, ako kanya Masoyinyana aba aramuhamagaye ahita akubita hasi ikarita yarafashe ajya kwivuganira n’umukunzi we,kuba Masoyinyana yaramuhamagaye byaramushimishije cyane k’uburyo uwaruraho wese yabonaga ko yishimye.

Arangije kuvugana na we nibwo yahise abona morare ahita ajya kuvugisha Manzi.

Ahita abwira Manzi ati: “Mwana,mbabarira buriya wabimbajije nibutse ko kuva cya gihe ataramvugisha numva ndongeye ntaye umutwe,ariko nyine ubu nibwo ndangije kuvugana na we ambwiye yuko ntakibazo,ariko shahu ndamunyometse weee”.

Manzi aramusubiza ati: “Wowe hari amayeri utaramenya hari ahantu nenda kujya gutereta, nzakubwira uze tujyane ureba uko nemeza umwana ,uziko utazi amayeri yo gutereta?”.

Kajwikeza arabimwerera.

Kajwikeza abeshyabeshye Masoyinyana aremera, ese ubu ibyari byamubayeho ntago bizongera kumubaho?

Ni aho ubutaha mugice cya 10.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author