Mbigenze nte ko umugabo amafaranga ayamarira muri betting?

3d illustration. Smartphone with sport balls, chips and bet live. Betting concept.

Ndi umugore w’abana bane. Njye n’umuryango wanjye dutuye i Remera . Umugabo wanjye atwara taxi voiture ariko amafaranga akorera ayajyana ku ‘betinga’ ngo arebe ko Ikipe ya betingiye yatsinda maze bakamukubira kenshi.
Akunda kubetinga kuri Arsenal na Barcelona .

Akenshi iyo yabetinze araribwa. Ntatinya no gushyiraho ibihumbi 80 aziko nibamukubira inshuro runaka azagutahana menshi kurushaho ariko barayarya, agataha amara masa.
Iyo mubwiye ko akabya ansubiza ko abagore ariko twabaye, ko dukunda gukuririza ibintu kandi aba ariwe uba wayaruhiye.

Tekereza ko hari igihe bamuriye amafaranga arenze ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe !
Rwose njye bimaze kundenga kubona amafaranga akorera ahitamo kuyajyana muri betingi ngo arashaka andi menshi ataruhiye, nayo yaruhiye bakayarya.

Nimungire inama icyo nakora kuko mbona bizadukenesha kandi dufite abana bakuru ndetse biga.
Gusa icyo mukundira ni uko atanywa inzoga ariko tuzapfa ko apfusha ubusa amafaranga ngo arabetinga.
Kera kabaye mbona n’imodoka azayitanga muri betting.

Nawe niba ushaka ko abasomyi bacu bakugira inama twandikire kuri Email:igicumbinews@gmail.com