MC Gift aravuga ko igihe kigeze abahanzi bafite impano bo muri Gicumbi bagafashwa

Umuhanzi MC Gift, uvuka mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rwamiko, yagiranye ikiganiro na Igicumbi News agaragaza ko akarere ka Gicumbi kari mu turere dufite impano zitandukanye ariko zidafite aho zinyagamburira ngo bazibone.

Muri iki kiganiro yagiye agaruka ku buzima bwe muri muzika ndetse Kandi anagaraza ko Koko impano yawe wayikoresheje neza ishobora ku kugeza kure.

MC Gift ati: “Ndi umuhanzi nyarwanda, ndaririmba nkanandika ndetse nkina na Filime nyarwanda n’ibindi byinshi bitandukanye, mfite indirimbo zitandukanye ndetse Hari nizo mfitiye amashusho kuburyo ukeneye kuzireba wabasha kuzisanga ku rubuga rwanjye rwa YouTube channel rwitwa Mc Gift cyangwa se izindi mbuga nkoranyambaga zanjye zitandukanye”.

Umunyamakuru wa Igicumbi News amubajije niba koko mu karere ka Gicumbi, harimo impano muri bamwe na bamwe yasubije agaragaza ko hari impano kandi zishobora kuba zagira umusaruro zitanga.

Ati: “Birashoboka cyane rwose kuko impano zirahari nuko ziba ziri hirya mu byaro hakabura uko zigaraza ngo zimemeyekane gusa uwaba afite impano njye ntakibazo nshobora kumufasha cyane kuko buri wese aba yifuza ko impano y’umuntu runaka yatera imbere”.

MC Gift asanzwe aririmba indirimbo zijyanye n’urukundo ndetse akaba anakina filime nyarwanda kandi akaba avuga ko abatuye Akarere ka Gicumbi mu minsi micye abafitiye Igitaramo.

Kanda hasi urebe indirimbo yitwa Ndarahiye ya MC Gift:

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: