Me Evode na Dr Isaac bari abanyamabanga ba Leta muri minisiteri zitandukanye beguye ku mirimo yabo

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bubikishije kuri Twitter byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.

Ubwo bwegure, Minisitiri w’Intebe ngo azabushyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Munyakazi biravugwa ko yaba yeguye biturutse ku buriganya mu mitsindire y’abanyeshuri. Naho kuri Evode Uwizeyimana, we birakekwa ko ukwegura kwe kwaba gufite aho guhuriye n’ibiherutse kumuvugwaho byo guhutaza umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

@igicumbinews.co.rw