Menya akamaro ko kurya amashu

Amashu n’ibiribwa bibarizwa mu bwoko bw’imboga,aho usanga abenshi bavuga ko kuyarya nta mumaro ahubwo ngo atera inzara ,nyamara siko bimeze.

Igicumbi News yabateguriye kamwe mu kamaro kayo.

Amakuru dukesha urubuga Health Line agaragaza ko amashu ari mu bwoko butandukanye,aho hari aba afite ibibabi by’icyatsi ,afite ibishaka gusa n’umutuku wijimye ,ndetse n’afite ibibabi byiganjemo umweru,iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kurya amashu ari ngenzi k’ubuzima bwa muntu ,aho kivuga ko amashu afasha igifu gukora neza,agafasha amaso kureba neza,agatuma uruhu rumera neza ,akaba ari kimwe mu biribwa bitongera ibiro ku cyigero cyo hejuru ,cyane cyane aya afite ibibabi by’umutuku wijimye yakurinda indwara ya cancer.

Sibyo gusa kuko tunasangamo Vitamine C ndetse uwayariye ntagira ikibazo cyo kwituma akanarinda umuvuduko w’amaraso.

Amashu rero abenshi banavuga ko ari ikiribwa gikunze kuboneka igihe cy’izuba aho usanga aba anahendutse ugereranije n’ibindi biribwa biba biboneka ku isoko dore ko no kuyateka bitagoye cyane kuko ushobora kuyateka ukoresheje amavuta ukaba wanayateka ukoresheje amazi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News