Menya Akamaro ko kurya ibishyimbo
Ibishyimbo ni ikiribwa usanga kiboneka ahantu hose yewe abenshi banakunda.
Ariko hari bamwe usanga bavuga ko ibishyimbo bitera umujinya ngo bikanatuma umuntu aba igikara ariko baba bibeshye, gusa iyo urebye usanga iki kiribwa gikunzwe cyane cyane n’abanyabushobozi bucye aribo bitwa abakene, ukibaza niba aribo bazi akamaro k’ibishyimbo bikakuyobera,gusa ngo suko aribo bazi akamaro kabyo ahubwo nuko aricyo kiribwa baba bari kubona hafi cyane cyane ku mwero wabyo dore ko ngo iyo abo banyantege nke ntabyo bafite munzu kubigura bitaborohera kubera ko igiciro cyabyo cyiba gihenze ku buryo byagurwa na buri wese,dore ko muri ino minsi byahenze ku buryo budasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu kubera ko ikilo kirimo kugura hagati ya 700 frw n’1000 frw. Ariko ngo kubera akamaro kabyo turi bubone hasi abenshi bariyandayanda bakabigura.
Ibishyimbo rero ni ikiribwa cyiza cyane ku bantu bose kandi kikaba ikiribwa cyagufasha kuryoherwa mu ifunguro uri gufata, ni mu gihe abantu benshi bemeza ko ifunguro ririho ibishyimbo riba ryiza Kandi ukumva rikuryoheye kurusha iritabiriho,sibyo gusa nkuko tuzi ko abenshi mu bice bitandukanye bemeza ko ibishyimbo babifata nk’inyama zabakene burya ntago baba bibeshye kuko ikinyamakuru medicalnewstoday.com nacyo cyibyemeza.
Icyi kinyamakuru kigaragaza ko ibishyimbo byifitemo umumaro nk’uwinyama gusa bigatandukanira ku kuba ibishyimbo bidashobora kuba byatuma ugira ibinure byinshi mu mubiri ,iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko umumaro w’ibishyimbo atari uyu gusa ahubwo bifite imimaro myinshi kuko bibonekamo icyo bita antioxdant,ama protein atandukanye ,mineral zitandukanye nka copper,iron,phosphoras,folate,magnesium,manganese,potassium na zinc ,hakabonekamo ama vitamines atandukanye umubiri w’umuntu ukenera buri munsi ndetse na fiber igira umumaro mugutuma umutima ukora neza no kuringaniza isukari mu mubiri ,ikindi tutagomba kwibagirwa nuko ibishyimbo bigira uruhare mu kurinda cancer,bikanafasha igifu gukora neza ,bikanagira ubushobozi bwo kurinda umutima kuba wafatwa Ni ndwara zitandukanye,bikanagira acide zikenerwa mu mubiri w’umuntu cyane cyane ku bagore.
HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co rw