Menya Akamaro ko kurya inyanya ku buzima bwa muntu

Inyanya ni biribwa bibarizwa mu bwoko bw’ibihingwa ,ni biribwa Kandi bikundwa n’abantu benshi kuko usanga abantu benshi mu gutegura amafunguro yabo ya buri munsi akenshi bifashisha iki kiribwa,gusa nawe niba utazikundaga wazikunda kuko ni zimwe mu byagufasha kongera uburyohe bw’ifunguro ryawe.

Nk’uko twabonye ko zikundwa n’abantu benshi nibyo,gusa burya abenshi bazikunda kuko bazi ko zongera uburyohe ndetse n’ifunguro rigasa neza,rero ni byiza kumenya ko n’ubwo abenshi bazikundira ibyo, burya zifite n’akamaro kenshi ku buzima bwacu,niyo mpamvu Igicumbi News yabateguriye kamwe mu kamaro kazo .

Urubuga Health Line ruvuga ko inyanya zifasha umutima gukora neza,zikagira n’ubushobozi bwo ku kurinda cancer,kandi ni byiza ko abantu bakunze kugira amaraso make bajya barya inyanya kuko ziri mu byagufasha kongera amaraso mu mubiri,sibyo gusa kuko tunasangamo Fiber,Potasium,Vitamin C,Choline,Folate,Vitamin k.

Dore akamaro ko kurya inyanya muri rusange:

Kongera ubwirinzi bw’umubiri
Inyanya  mu bizigize habamo intungamubiri za lycopene zirwanya mkorobi zishbora kwangiriza uturemangingo dukingira umubiri , bityo umuntu ntabashe kuba yafatwa n’indwara ku buryo bworoshye.kubura kwa lypocene  kurwara kanseri y’ibihaha, y’igifu cyangwa y’udusabo tw’intanga ku agabo. Bityo ubushakashatsi bukagaragaza ko inyanya zagufasha no kurinda mu muhogo, mu kanwa, mu mabere n’ibindi bice.
Kurinda umutima
Lycopene kandi ishobora gufasha mu kugabanya urugero rw’amavuta umubir ukoresha hamwe n’umuvuduko w’amaraso. Bityo umuntu akaba atagira ibyago byo kwandura indwara y’umutima . intungamubiri ziba mu nyanya zirimo na vitamin B na E zifasha umutima gukora neza  no kumera neza.
Kurinda kurwara amaso.
Inyanya kandi zaba zigizwe na lutein na zeaxanthin  bifasha amaso kudahindura ibara bitewe n’ibioresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telephone.  Izi zinafasha  amas y’umuntu kutananirw cyane kimwe no kurwara umutwe biturutse  ku maso. Ubushakashatsi bukanagaragaza ko umuntu bimurinda ghuma vuba ngo ni uko yegereje izabukuru.
Kurinda mu kanwa h’umuntu
Nk’uko twabibonye mu mimaro yabanje hejuru lycopene ifasha mu kurinda umubiri kimwe no kurinda kanseri  umuntu. Kurya inyanya bituma umubiri umeza neza bikanafasha mu kanwa kuba hatawandura bibonetse. Ariko kandi abantu bagirwa inama yo kutajya bazirya bamaze kwiyoza menyo kuko no kudasukura menyo umaze kuzirya bishobora  gusiga aside ku  menyo bikayangiriza. Bityo umuntu yajya azirya akiyoza amenyo nko mu minota 30 nyuma.
Inyanya zirinda uruhu.
Uko umuntu arya inyanya nyinshi bimufasha ko uruhu rwe ruragira uburwayi buturutse ku ngufu z’izuba. Uko umuntu arya inyanya nyinshii ni ko lycopene yiyongera mu mubiri bityo ukabasha no kugira ubwirinzi bushobora ku ndwara zose zafata uruhu bitewe n’izuba.

Ibi byose ubuzima bwacu buba bubikeneye,igihe utari kuzibona hafi wakwifashisha ibindi birungo bizivamo birimo n’umushongi wazo uva mu nganda.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News