Menya amakipe agize amatsinda yo muri Champions League

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda y’irushanwa rya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2020/21, yasize Juventus de Turin ikinamo Cristiano Ronaldo iri mu itsinda G hamwe na FC Barcelone ya Lionel Messi.

Iyi tombola yabereye i Genève mu Busuwisi, yayobowe na Florent Malouda watwaye UEFA Champions League ya 2012 akinira Chelsea FC mu gihe umushyitsi bafatanyaga ari Didier Drogba bakinanaga icyo gihe.

Ni tombola yabaye nyuma y’iminsi 39 gusa Bayern Munich yegukanye irushanwa rya 2019/20 ryasorejwe i Lisbon muri Portugal, itsinze Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma. Ntiyitabiriwe n’abayobozi b’amakipe nk’uko byari bisanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Yasize Bayern Munich ifite igikombe giheruka, yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Atlético Madrid.

Imikino ibiri izaba itegerejwe na benshi mu matsinda ni iyo mu itsinda G izahuza Juventus de Turin na FC Barcelone, amakipe yombi afite abakinnyi babiri bakomeye; Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Imikino y’umunsi wa mbere izaba tariki ya 20 n’iya 21 Ukwakira mu gihe amatsinda azarangira hakinwa umunsi wa gatandatu hagati ya tariki ya 8 n’iya 9 Ukuboza 2020.

Imikino ya 1/8 izaba hagati y’ukwezi kwa Gashyantare n’ukwa Werurwe 2021 mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 25 Gicurasi 2021 kuri Atatürk Olympic Stadium y’i Istanbul muri Turikiya, iyi akaba ari nayo yari kwakira umukino wa nyuma wa 2020.

Uko amakipe yatomboranye mu matsinda:

Itsinda A: Bayern Munich, Atlético Madrid, FC Salzburg na FC Lokomotiv Moskova.

Itsinda B: Real Madrid, Shakhtar Donetsk, Inter Milan na Borussia Moenchengladbach.

Itsinda C: FC Porto, Manchester City, Olympiacos na Olympique Marseille.

Itsinda D: Liverpool, Ajax FC, Atalanta BC na FC Midtjylland.

Itsinda E: Seville FC, Chelsea, Krasnodar na Stade Rennais FC.

Itsinda F: Zenit St Petersburg, Borussia Dortmund, SS Lazio na Club Brugge.

Itsinda G: Juventus, FC Barcelone, FC Dynamo Kyiv na Ferencvárositc.

Itsinda H: Paris St Germain, Manchester United, RB Leipzig na Istanbul Basaksahir.

@igicumbinews.co.rw