Menya amwe mu mateka y’abacamanza bazaburanisha Kabuga

Perezida w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga rwashyiriho u Rwanda I Arusha, Bwana Me Carmel Aigius kuri uyu uyu wa 01 Ukwakira 2020 yatoranyije abanyamategeko batatu bazaburanisha umunyarwanda Kabuga Felicien ukurikiranyweho uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe urukiko rusesa imanza rwo mu bufaransa rutegetse ko Kabuga Félicien agomba koherezwa kuburanira i Arusha muri Tanzania, icyemezo kitakiriwe neza n’abamwunganira muby’amategeko ndetse n’umuryango we.

Aba banyamtegeko barimo umunya Scotland Lain Bonomy akaba ari nawe uzayobora uru rubanza, Graciel Susana Gatti Santana ukomoka mu gihugu cya Urguay ndetse na Elizabeth Ibanda-Nahamya ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda.

Dore byinshi byaranze aba bacamanza mubijyanye n’akazi k’amategeko

Lain Bonomy

Lain Bonomy wimyaka 76 y’amavuko yabaye senateri mu nteko ishinga Amategeko ya Scotland, aba umucamanza mu Rukiko Rukuru n’urukiko rukuru rwikirenga muri iki gihugu cya Scotland. Kuva mu 2004 kugera mu 2009, yabaye umucamanza Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriyeho icyahoze Yugoslavia, ashyizweho na Koffi Annan wari umunyambanga mukuru w’umuryango w’abibumbye.

Mu manza yayoboye mu rukiko rwa Yugoslavia harimo n’urwa Milan Milutinovic wabaye Perezida wa Serbia ndetse yateguye urubanza rwa Radovan Karadzic wabaye Perezida wa Repubulika ya Srpska mu gihe cy”intambara ya Serbia. Milutinovic na Radovan bari bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, ibya jenocide n’ibyibasiye inyokomuntu .

 

Graciela Susana Gatti Santana

Graciela w’imyaka 56 y’amavuko yatangiye umwuga w’ubucamanza mu 1992. Mu 2021, we n’abandi banyamategeko 24 bahawe inshingano mu rwego rw’umuryango w’abibumbye rwasigariyeho inkiko mpuzamahangampanabyaha zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia.

Elizabeth Ibanda-Nahamya

Nahamya ni umunyamategeko ufite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse mu bijyanye namategeko, yakuye muri kaminuza ya New Heaven muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni umwe mubacamanza batangiranyen’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwanashyiriweho u Rwanda (ICTR), i Arusha muri Tanzania mu 1996. Yahagaritse izi nshingano muri 2004, ub wo yagirwaga umucamanza w’urukiko rw’ihariye rwa Sierra Leone kugeza mu 2008.

Kuwa 22 Werurwe 2018 ni bwo umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yagize Nahamya umucamanza w’urwego rwasigariyeho ICTR nyuma y’uko yari irangije imirimo yayo.

Aime Confiance / Igicumbi News