Menya icyagendeweho kugirango u Rwanda rwemererwe kuba mu bihugu 15 bifite abaturage bemerewe kujya i Burayi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kujya mu bihugu biwugize nyuma yo gusesengura ingamba byafashe zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Brésil n’u Buhinde ntabwo abaturage babyo bemerewe kujya mu Burayi.

Ibihugu bifite abaturage bemerewe kwinjira mu Burayi ni Algeria, Australia, Canada, Georgia, u Buyapani, Montenegro, Maroc, Nouvelle Zélande, u Rwanda, Serbia, Koreya y’Epfo, Thailand, Tunisia na Uruguay.

EU yatangaje ko u Bushinwa bwakabaye bufunguriwe ariko busabwa kubanza nabwo gukomorera abaturage b’i Burayi.

Urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kujya mu Burayi ruzajya ruvugurrwa buri minsi 14 bitewe n’ingamba byafashe zo guhangana na Coronavirus.

Mu byagendeweho bikomorerwa harimo nko kuba ibyo bihugu ubwandu ari buke ugereranyije n’abaturage rusange bifite (nibura abaturage bari munsi ya 16 banduye mu baturage ibihumbi 100), kuba umubare w’abandura ugabanuka no kuba ingamba zo guhana intera no kwirinda zihagije.

Nubwo EU yafunguriye amarembo abaturage b’ibihugu bitandukanye, haracyari ukwifata cyane ku bakerarugendo mpuzamahanga batinya ko hashobora kubaho ubundi bwandu rusange bushya bw’icyo cyorezo.

Ibihugu by’i Burayi nibyo bizagena igihe bizatangira gukomorera abakerarugendo mpuzamahanga bava mu bihugu byashyizwe ku rutonde.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byakoze ibishoboka mu guhangana na Coronavirus. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kugeza kuri uyu wa Mbere igaragaza ko hamaze gupimwa abantu 140 249, abagaragaye ko banduye ni 1001.

Ikigo Robert Koch Institute cyo mu Budage giherutse gushyira u Rwanda mu bihugu bidateye impungenge nyinshi ku bwandu bwa Coronavirus bitewe n’ingamba cyafashe.

Mu zindi ngamba u Rwanda rwafashe harimo gushyira muri Guma mu Rugo uduce tuvugwamo ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, gufunga imipaka, gushyiraho uburyo bwo gukaraba no guhana intera ahantu hose hahurira abantu benshi, kwambara udupfukamunwa, gukoresha ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

Mu bindi byakozwe harimo gushyiraho itsinda rigenzura rikanahuza ibikorwa umunsi ku munsi ku bwandu bwa Coronavirus. Igihugu kandi cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhangana n’icyorezo, nk’aho hifashishwa robots ahavurirwa abarwayi ba Coronavirus hagamijwe kugabanya guhura kwa hato na hato kw’abaganga n’abarwayi.

Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya.

Nubwo hari serivisi nk’amahoteli n’ubukerarugendo byakomorewe, hashyizweho amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda.

@igicumbinews.co.rw