Menya imizi y’amakimbirane ari mu buyobozi bwa ADEPR

Tariki ya 30 Gicurasi 2017, abakirisitu ba ADEPR baramwenyuye! Ni wo munsi inzuzi zereye Rev. Karuranga Ephrem agirwa Umuvugizi w’Itorero ry’Abanyamwuka.

Rev. Karuranga yimye mu bihe bigoye kuko itorero ryarimo uruhuri rw’ibibazo bishingiye ku ifatwa ry’abagize Biro Nyobozi yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean.

Abari mu buyobozi bwo hejuru bafashwe bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ubarirwa muri miliyari 2.5 Frw wa ADEPR imaze imyaka 80 ishinze imizi mu Rwanda.

Kuri Rev. Karuranga, ikibazo rutura cyari mu nzira ze ni ukugarurira icyizere abayoboke ba ADEPR barimo abari barayihunze, abinubiye kuterekwa raporo z’ibibakorerwa n’abahatirwa gutanga imisanzu.

Inzibacyuho yari iyobowe na Rev. Karuranga; Umuvugizi Wungirije, Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Ruzibiza Viateur; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari Umujyanama.

Bagiyeho bameze nk’abacunguzi, amaso aribo ahanzwe! Bari bitezweho gushyira ku murongo itorero ryasaga n’iryacitsemo ibice kubera ibikorwa by’ubuyobozi bari basimbuye.

Iminsi 290 y’inzibacyuho yasize bagihanganye no kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu, ariko ntibyacubije ibibazo by’urudaca bishingiye ku byemezo bikakaye nko kwambura ubushumba abahoze muri Biro Nyobozi barimo Bishop Sibomana Jean, Bishop Tom Rwagasana, Niyitanga Salton, Sebagabo Léonard n’abandi no kongera kwiyegereza abo yari yaraheje.

Mu bindi byashyizwemo imbaraga harimo kwishyura umwenda wafashwe hubakwa Dove Hotel aho buri kwezi hatangwaga miliyoni 40 Frw n’ay’ideni ry’ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo rigera kuri miliyoni 638 Frw, ryishyuwemo miliyoni 432 Frw.

Ku wa 17 Werurwe 2018 nibwo Rev. Karuranga yatowe byeruye nk’Umuvugizi wa ADEPR muri manda y’imyaka itanu. Mu bo bayoboranye inzibacyuho hinjiyemo amasura mashya abiri; Pasiteri Ruzibiza Viateur yasimbuwe na Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul ku Bunyamabanga mu gihe Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari Umujyanama yasimbuwe na Pasiteri Ntaganda Jean Paul.

 

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, yavuye ku buyobozi nyuma y’imyaka isaga itatu yari abumazeho

-  ADEPR yatandukanye n’uguguna igufa, icudika n’urimira bunguri

Pasiteri Karamuka Froduard uyobora Itsinda riharanira Imiyoborere myiza muri ADEPR, yabwiye IGIHE ko Rev. Karuranga bamubonagaho umugayo utamwemerera kuyobora.

Avuga ko ingoma ye yaranzwe n’amanyanga, itonesha n’iterabwoba k’ushatse kwerekana ukuri k’uburyo ibintu bigomba gukorwamo.

Ati “Baguye mu mutego nk’uw’ababanjirije. Hari aho bashyiraga abapasiteri mu zabukuru kandi bafite imyaka 58.’’

Pasiteri Karamuka avuga ko bagiriye Biro Nyobozi inama y’imishinga yakora igafasha itorero irabyihunza.

Ati “Nyuma yo kwandikira Perezida tumugaragariza ibibazo biri muri ADEPR, baduhuje na RGB (Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere), duhurira ku meza amwe turaganira. Twabahaye imishinga 70 irimo iy’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi. Twifuzaga ko buri paruwasi igira umushinga wayo uyifasha mu iterambere ariko nta n’umwe washyizwe mu bikorwa.’’

Rev. Karuranga akigera ku buyobozi yasabwe ko mu izina ryabo asimbuye yasaba imbabazi ariko ntiyabikora.

Ati “Twarababwiye tuti mugende muvuge muti mu izina rya bagenzi bacu dusabye imbabazi. Mugaruze imitungo yanyerejwe. Twabasabye kwihutira kurenganura abarenganye, abatujuje amafaranga kuri Dove Hotel, abapasiteri batuzuzaga imihigo barahagarikwaga ariko byose nta cyakozwe.’’

Pst Karamuka yananenze uko ikibazo cy’abakozi ba Dove Hotel abayobozi bakuru ba ADEPR bacyitwayemo.

Ati “Baraje abakozi ba Dove Hotel bashyizweho na Bishop Rwagasana Tom bose barabirukana. Niba umuntu aje ku buyobozi, abantu bakora neza ubwo nagenda nkabakuraho mba mbafashije iki? Bafashe ba bakozi bakoraga amasuku, ari n’abakirisitu barirukanwa. Bari bashyizweho ngo babone aho bakura umugati ariko babavanyemo bashyiramo sosiyete yabo.’’

Itsinda riharanira Imiyoborere myiza muri ADEPR ryakemanze ubushobozi bwa Rev. Karuranga kuko ubwo yari Umushumba wungirije w’Ururembo rw’Amajyaruguru atigeze agaragaza uruhande yariho mu bibazo by’itorero nkuko byagenze kuri Pasiteri Mutaganzwa Viateur wari Umunyamabanga Mukuru na Pasiteri Nkuranga Aimable wari Umujyanama beguye ubwo babonaga itorero rigana ahabi.

Ashyirwa mu majwi ko ubwo yari mu Majyaruguru hatanzwe inka za baringa aho itorero ryazikodesheje zikifotorezwaho mu kwerekana ko zatanzwe.

Pasiteri Karamuka avuga ko mu gutanga izi nka umwe mu bari bazikodesherejwe yijujutiye ko zirijwe muri Stade zitariye kandi yahawe amafaranga make y’iyo serivisi.

Ati “Nta bushobozi twamubonagamo. Ushinzwe ubuzima bw’itorero niwe moteri ya byose. Ntiyari akwiye kureberera ayo makosa ngo anayobore itorero.’’

Kuri Rev. Karangwa we bashidikanyaga ku bunyangamugayo bwe kuko yari yarigeze guhagarikwa na Usabwimana Samuel ubwo yakoreraga i Kayonza, ndetse ageze muri ADEPR Uganda ashaka kuyihindurira izina ngo ayiyobore nk’iye.

-  Ihuzagurika mu gufata ibyemezo

Abakurikiranira hafi ibya ADEPR bavuga ko Biro Nyobozi ya Rev. Karuranga mu byo yagombaga kwirinda harimo no gusubira ibyo ababanjirije bakoze.

Umwe mu basesenguzi avuga ko ibibazo aba mbere basize bitakosowe. Ati “Aba bagabo bari bameze nk’abari mu ikinamico.’’

Ashimangira ko ababanjirije babarushijeho ibikorwa kuko bubatse hotel, banatangiza Radio ya ADEPR [Life Radio].

Ati “Mu minsi ishize numvise ko bari bagiye kugurisha ibikoresho bya radio na televiziyo kuko itunguka. Nyamara bishyizwe ku murongo, abakirisitu ubwabo batunga ibi bitangazamakuru byamamaza ubutumwa bwiza.’’

-  Umwaka wa 2020, umwotsi w’umuriro wo muri Biro Nyobozi waragaragaye

Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije muri ADEPR, yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Bwa mbere agezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nta muyobozi n’umwe wo muri ADEPR wari uhari. Iki ni kimwe mu bimenyetso ko umubano n’abo bakorana warimo agatotsi ariko bikiri mu bwihisho.

Byazambye nyuma yo ku wa 30 Kamena 2020 ubwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemezaga ko Rev Karangwa ari umwere, icyemezo Ubushinjacyaha bwajuririye.

Agifungurwa yasubiye mu mirimo, anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Nyuma yo gufungurwa kwe, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

-  Itegeko ryahagaritse Zigirinshuti Michel ryarengejwe ingohe kuri Rev. Karangwa

Muri Werurwe 2018, Pasiteri Zigirinshuti wari ukuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa muri ADEPR, yirukanwe ashinjwa guta akazi.

Uyu mugabo yari yatumiwe mu giterane cy’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry muri Afurika y’Epfo kubwiriza bizwi ndetse ibaruwa imutumira yanyujijwe ku Muvugizi wa ADEPR, anabimenyesha Umuvugizi wungirije asaba uruhushya ariko birengwaho arirukanwa.

Umwe mu bakirisitu ba ADEPR yabwiye IGIHE ko bitumvikana uburyo Zigirinshuti yahagaritswe nyuma y’iminsi 15 ariko Karangwa John we akamara amezi umunani akanagaruka mu mirimo.

Ubusanzwe umukozi iyo amaze amezi atatu ataboneka mu kazi yandikirwa asabwa ibisobanuro by’aho aherereye.

Ati “Ni gute umuntu afungwa akamara amezi umunani akagaruka mu kazi, ukamuha ibiro. Ukurikije uko Michel Zigirinshuti uko bamugenje kuko mu minsi 15 bari bamwirukanye, ntiwavuga ko ari ubuswa bwo kutabimenya, ahubwo ushobora gusanga hari ikindi bashingiyeho.’’

Iki cyemezo kijya gusa n’icyafashwe mu ntangiriro za Nyakanga 2020 aho ADEPR yahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel ku nshingano ze azizwa ubuhanuzi yatanze mu gihe abandi barimo na Habyarimana Désiré ubarizwa muri Paruwasi yo mu Gatenga bandikiwe amabaruwa yo kugawa ngo kuko yasezeranyije umukobwa.

Ni ibyemezo byafashwe ariko inzego zigahakana uruhare rwazo muri byo ari nacyo abasesenguzi bashingiraho bakemanga ubunyangamugayo byakoranywe.

 

Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe muri ADEPR amezi atatu kubera amagambo y’ubuhanuzi yatangaje mu bihe bitandukanye

-  Sibomana yenyegeje urukwi mu muriro ugurumana

Rev Sibomana Jean wayoboye ADEPR yasabye itorero kumurenganura agasubizwa mu nshingano ze, akanahabwa ibigenerwa umukozi bigenwa n’amategeko ngengamikorere yaryo.

Uyu musaza wagizwe umwere yabisabye nyuma yo kubona ko Rev Karangwa asaba gusubizwa mu nshingano no guhabwa imishahara y’amezi umunani yamaze afunzwe.

Nta gushidikanya ko ubu busabe bwashyize mu ihurizo rikomeye ubuyobozi bwa ADEPR, busigarana amahitamo amwe gusa ariyo kwikiza Rev. Karangwa.

 

Rev. Sibomana Jean yayoboye ADEPR mu 1996-2006, yongeye kujya ku buyobozi mu 2012 aza kuvanwaho mu 2017 habura umwaka umwe ngo manda ye y’imyaka itanu irangire

Inama y’Ubuyobozi, CA, yarateranye ku wa 26 Kanama 2020 yanzura ko Rev Karangwa ahagarikwa by’agateganyo amezi atatu ariko uburyo uwo mwanzuro watangajwemo bwateje amahari.

Umuvugizi wa ADEPR yasabye Umwungirije gutanga ibikoresho by’akazi, ariko CA iritambika ivuga ko byatangajwe mu gihe inama yafatiwemo uwo mwanzuro yari itararangira, inasaba umuyobozi gusobanura iyo migirire idahwitse.

Mu mabaruwa bandikiranye, Rev. Karangwa yaregaga Karuranga muri CA avuga ko amurwanya ndetse akamutera ubwoba yishingikirije icyo ari cyo.

 

Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John (ibumoso) yavuze ko Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga (iburyo) amurenganya yitwaje igitinyiro cy’umwanya afite

Amakimbirane hagati ya CA na Biro Nyobozi

Muri Gicurasi uyu mwaka, Biro Nyobozi ya ADEPR yashinjwe kugabanya imishahara y’abakozi b’itorero binyuranye n’amategeko ariko yo ikavuga ko mu bihe bidasanzwe ifite ububasha bwo gufata ibyemezo byihutirwa.

IGIHE yamenye ko Biro Nyobozi yegereye abashumba b’indembo n’abayobozi b’amatorero y’uturere ibamenyesha iby’impinduka mu mishahara, ibasaba kubyumvisha abandi bakozi bayoboye.

Mu Mujyi wa Kigali, abo mu Karere ka Nyarugenge basinye inyandiko yemera kugabanyirizwa umushahara ariko bigeze ku bo muri Gasabo na Kicukiro barabyanga.

Biro Nyobozi yamenyesheje Inama y’Ubuyobozi (CA) iby’izo mpinduka ku wa 13 Gicurasi 2020 ibinyujije mu butumwa bwa email.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi Umuyobozi wa CA, Kayigamba Callixte, yasubije Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, agaragaza ko baticaye ngo bahuze ibitekerezo ku cyemezo cyo kugabanya umushahara w’abakozi.

Ibi bikaba byari binyuranye n’amategeko shingiro ya ADEPR mu gace kayo ka 21, ateganya ko CA ariyo yemeza ibigendanye n’imishahara y’abakozi b’itorero.

Ukurikiranira hafi ibya ADEPR avuga ko mu mabaruwa yabo harimo ubunyamwuga buke na CA yagaragaje aho ihengamiye.

Ati “Iyo urebye amabaruwa bandikiranye ubona ko umuyobozi wa CA yari afite uruhare mu makimbirane yari ahari. Amategeko avuga ko iyo CA yanzuye ikintu, Umuvugizi niwe ugishyira mu bikorwa. Inama yari ayirimo, niba yari yarangiye cyangwa itarangiye yari abizi. Ikindi bari bafashe inyandiko mvugo barasinya. Ntabwo umuvugizi yakwandika ikintu nk’icyo atazi aho atavuye. Yakubitanye n’igikuta cyo kumunaniza.’’

Ibibazo biri muri ADEPR bishingiye ku buyobozi bwubatse nabi no guhangana kw’abato n’abakuru.

Ati “Abantu bize kaminuza muri ADEPR barenze 6000, ni gute bananirwa kubaka imiyoborere myiza. Harimo guhangana, hari abasaza badashaka kurekura, hakaba n’intiti zahejwe zishaka kwinjira, buri wese aba ashaka kwihimura ku wundi. Nubwo abantu babitwerera ibindi nk’amacakubiri, gusa usanga ari ikibazo cy’imiyoborere.’’

Rev. Karuranga mu mezi 39 yamaze ari ku gasongero ka ADEPR nta bashumba bashya yimitse. Azibukirwa ku guhinduranya abapasiteri kwaranze ingoma ye mu mizo ya mbere. Yegujwe mu gihe yaburaga imyaka itatu ngo manda ye yatorewe irangire.

Mu bindi byagarutsweho ku ngoma ya Rev. Karuranga ni ugusaba ituro abakirisitu mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya Guma mu rugo, cyagereranyijwe no gushaka kunyunyuza abaturage imitsi kandi itorero ariryo ryari rikwiye kubagoboka mu bihe by’amage.

Ibibazo biri muri ADEPR bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe n’imikorere ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.

Ibindi birimo ibijyanye n’umutungo wanyerejwe ndetse utunzeyo agatoki agahita ahezwa mu nshingano z’itorero.

Nyuma yo kubona ibibazo muri ADEPR, ku wa 2 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuyeho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo Biro Nyobozi, Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi na Komite Nkemurampaka.

Umuhoza Aurélie usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR ni we ufite inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo mu gihe hategerejwe inzibacyuho izatangira kuyobora itorero ku wa 8 Ukwakira 2020.

 

Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John, yakundaga kubwira abapasiteri ati “Bashumba umuntu ashobora kukugira igitambo na we ukamugira inkwi zo kugitwika”. Hari abahuje aya magambo no kuba yariziritse kuri Rev. Karuranga kugeza bombi basohokanye muri Biro Nyobozi ya ADEPR

Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw