Menya impamvu zimwe mu ingendo mu Rwanda zahagaritswe

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije yatangarije RBA ko impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, byatewe no kuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu 5. Minisitiri Ngamije yavuze ko gusubukura ingendo bitari gukorwa hatabanje gusesengura neza kugira ngo harebwe ingamba zafatwa zatuma abantu batakwandura.

Mu bantu batanu bagaragaye mu karere ka Rusizi harimo umumotari watwaraga ibicuruzwa muri ako karere, naho abandi bane bagaragaye ni abasanzwe batwara imodoka zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko inzego z’ubuzima zikomeje gukora ibishoboka byose, gusa abantu bose bakumva ko icyorezo kigihari mu gihugu ndetse no mu bihugu duturanye. Asaba ko bakomeza kwirinda mu buryo bushoboka bwose.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase avuga ko atari ubwa mbere agace runaka kaba kagaragayemo abanduye, hagakorwa ibishoboka ngo bashakishwe. Avuga ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho bakirinda gukora ingendo zitemewe.

Mnisitiri Shyaka yavuze ko mu karere ka Rusizi by’umwihariko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza ruva cyangwa rujya muri aka karere kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze. Avuga kandi ko ingamba zo kwirinda zitareba aka karere gusa, ahubwo bireba igihugu cyose.

@igicumbinews.co.rw