Menya inama wakurikiza zikakugabanyiriza ibyago byo gukubitwa n’inkuba

Abahanga mu by’ubumenyi(Science) bavuga ko Inkuba ari uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi, aribyo twumva cyangwa tubona bikubita cyane bisakuza birimo n’imirabyo. Ibi byose nibyo bikomeretsa cyangwa bikica umuntu cyangwa ikinyabuzima bihuye nacyo.

Nyamara akenshi izi nkuba iyo ziri bube abahanga mu by’iteganyagihe baba babibonye bagakangurira abantu kugira ibyo bitwarariraka kugira ngo inkuba zitaza kugira uwo zihitana cyangwa zikamukomeretsa. Akenshi kandi hari ahantu haba hazwiho gukunda kugaragara izo nkuba kubera imiterere yaho, urugero nko mu Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Rutsiro na Karongi ndetse no mu bice bimwe na bimwe mu ntara y’Amajyepfo hakunze kugaragara inkuba bitewe n’ubutumburuke bwaho.

Inkuba zikunda kugaragara mu bihe by’imvura, ndetse akenshi zikubita iyo imvura irimo kugwa. Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda ntibasiba gukangurira abanyarwanda kwirinda ibintu byose byatuma bagira ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Mu bihe by’imvura dukunze kumva ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe gitanga amatangazo amenyesha abantu ko mu bice runaka by’igihugu hari bugwe imvura nyinshi ndetse ivanze n’inkuba. Polisi y’u Rwanda nayo ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo ikaburira abantu ibyo bagomba kwirinda kugira ngo bagabanye ibyago byo kuza gukubitwa n’inkuba muri iyo mvura.

Aha twavuga nko kubwira abantu ko igihe cyose babonye imvura iguye bagomba kuzimya ibikoresho byose byifashisha amashanyarazi nka televisiyo, amaradiyo, amapasi n’ibindi bikoresha ingufu z’amashanyarazi. Ikangurira abantu kandi kwirinda kugama imvura munsi y’ibiti by’inganzamarumbu (ibiti binini cyane) kuko nabyo byagaragaye ko bikunda kwibasirwa n’inkuba. Abantu bari mu modoka basabwa kwibuka gufunga ibirahure byose, abatwaye amagare cyangwa za moto mu mvura bagirwa inama yo kuzivaho bakajya kugama.

Abahanga muri siyansi bagira inama aborozi b’amatungo kujya basakara neza ibiraro by’amatungo yabo cyane cyane inka kugira ngo zitavirwa kuko iyo umurabyo uciye mubisogororo inka ihagazemo cyangwa andi matungo icyo gihe inkuba ikubita ayo matungo muburyo bworoshye.

Nubwo Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahora bagira inama abaturage kwirinda ko bakubitwa n’inkuba, turacyabona abantu zikubita rimwe na rimwe biturutse ku kudakurikiza inama bahawe, abo zitishe zikabakomeretsa cyane.

Tariki ya 8 Ukuboza 2019 mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Muganza akagari ka Rukore inkuba yakubise inka ebyri (2) zihita zipfa, icyo gihe yanakubise amahushuka umugabo witwa Nshimiryayo Faustin w’imyaka 62 nyuma aza kwitabwaho n’abaganga aroroherwa. Nyuma y’icyumweru kimwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi, akagari ka Nyamirama inkuba yakubise inka zirindwi(7) zari zibyagiye munsi y’igiti zose zirapfa.
Tariki ya 12 Ukuboza 2019 nanone mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi mu kagari ka Kabuga mu mvura nyinshi inkuba yakubise umusaza w’imyaka 61 witwa Habimana Theoneste imusanze mu nzu imukubita umusaya ajyanwa kwa muganga nyuma aza koroherwa.

Nsabukunze Felicien, Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) mw’ishami rishinzwe iteganyagihe no kurishyira mu bikorwa avuga ko mugihe imvura igwa ivanze n’inkuba n’imirabyo abantu basabwa kwirinda kwegerana imibiri ikoranaho kuko iyo umurabyo uciye muri umwe byoroha guhita ikubita nundi begeranye. Aranakangurira abantu kwirinda kwitwikira imitaka ifite ikirindi cy’icyuma kuko nabyo biri mu bizirana n’inkuba.

Professeur Bonfils Safari, ni umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubugenge (Physique) avuga ko abaturage bagomba kwirinda kwegera inkengero z’imigezi, ibiyaga n’inyanja (aho ziba) mugihe imvura irimo kugwa kuko aha hantu naho inkuba zikunda kuhakubitira abantu.

Prof. Safari akangurira abantu kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe batizeye neza ko inyubako zabo zifite “akarindankuba”, asaba abantu bafite umuriro w’amashanyarazi mu mazu yabo gukoresha ibyuma birinda inkuba (paratonnerre).

Imibare itangwa na minisiteri y’imicungire y’ibiza mu Rwanda igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2019 kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 26 Ukuboza abantu bagera kuri 50 bamaze guhitanwa n’inkuba naho 110 barakomeretse, amatungo 86 yahasize ubuzima.

Ni mugihe muri iyi mvura y’umuhindo kuva muri Nzeri 2019 kugeza mu Ukuboza, abantu 16 nibo bishwe n’inkuba, 43 barakomereka naho inka 23 nizo zishwe n’inkuba; hari n’andi matungo magufi abiri (2) nayo yishwe n’inkuba.

Inkuru yanditswe na CIP Sylivestre Twajamahoro/Rwanda National Police

@igicumbinews.co.rw