Menya ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro ufite

Umubiri wacu ufatwa nka moteri y’ikinyabiziga, ariko nkuko tubizi moteri ikenera amavuta kugirango ikore.

Ni muri ubwo buryo rero n’umubiri wacu ukenera amazi kugirango ubashe gukora. Biratangaje ko umuntu ashobora kumara ukwezi atarya akabaho ariko akaba atamara icyumweru atanywa amazi ngo abeho.

Amazi tuvuga ni ayo tunywa mu buryo butandukanye; yaba amazi asanzwe cyangwa ayo tunywa avuye mu ifunguro.

Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi.

Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza amazi binyuze mu buryo bwinshi butandukanye nko gusohora ibyuya, gusohora umwuka duhumeka, andi mazi agasohokera mu myanda ndetse no mu nkari.

Amazi ni ingenzi mu buzima bwa muntu nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira ariko bikaba ngombwa kuyanywa kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60% na 70% by’amazi.

Dore ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro ufite:

-Umuntu ufite ibiro 36 agomba kunywa litiro 1.2 z’amazi ku munsi

-Umuntu ufite ibiro 45 agomba kunywa litiro1.5

-Umuntu ufite ibiro 54 agomba kunywa litiro 1.7

-Umuntu ufite ibiro 63 agomba kunywa litiro 2

-Umuntu ufite ibiro 72 agomba kunywa litiro 2.3

-Umuntu ufite ibiro 81 agomba kunywa litiro 2.6

-Umuntu ufite ibiro 91 agomba kunywa litiro 3

-Umuntu ufite ibiro 100 agomba kunywa litiro 3.3

-Umuntu ufite ibiro 109 agomba kunywa litiro 3.5

-Umuntu ufite ibiro 118 agomba kunywa litiro 3.8

-Umuntu ufite ibiro 127 agomba kunywa litiro 4.2

-Umuntu ufite ibiro 136 agomba kunywa litiro 4.5

Amazi ni kimwe mu inkingi ya mwamba y’ubuzima bwa muntu ndetse akaba anihariye ubuso bunini ku isi ariko ikiruta ibindi ni uko mu mubiri wacu yihariye 2/3.

Byumwihariko mu mubiri wacu muri rusange amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe na 75% by’amazi, ubwonko bukagirwa na 74% by’amazi naho amagufa ni 22% y’amazi .

Abahanga mu by’ubuzima navuga ko amazi agira uruhare runini mu mikorere y’umubiri wacu; nko kuringaniza ubushyuhe, igogorwa ry’ibiryo, gusohora imyanda, kugira uruhu rwiza ikindi kandi amazi niyo akora ya macandwe atuma tumira ibyo turiye.

Amazi niyo agenga ingano y’amaraso n’amatembabuzi yose afasha mukunyereza no guhindukiza amaso.

Amazi atuma umubiri ugira ubushyuhe budahindagurika afasha kandi kwinjiza no gutwara intungamubiri mu bice bitandukanye by’umubiri.

Amazi nubwo arimeza mu mubiri wacu ariko hari n’igihe cyiza cyo kuyanywa.

Igihe cyiza cyo kunywa amazi, abahanga bavuga ko Atari byiza kunywa amazi kuko wumva ufite inyota. Mu gihe cyose ufite icyo urimo gukora uba urimo gutakaza amazi menshi cyane. Biba byiza iyo umuntu anyweye amazi mbere y’iminota 30 yo kurya kugirango akoreshwe mu igogora.

Ntako bisa rero kunywa ibirahure bibiri by’amazi ubyutse kuko agira umumaro utagereranywa mu mubiri.

Biba byiza kandi kunywa amazi mbere na nyuma y’imyitozo kubayikora ndetse akaba yananyobwa ku bantu bafite inzara bikaba akarusho biyirije ariko akaba yafatwa mu rugero ndetse bikaba byiza abaye atetse.

Uwavuga akamaro k’amazi muri rusange ntiyakarangiza gusa nagushishikariza kuyafata nk’umuti ukomeye umubiri wacu ukeneye kandi ukayanywa kenshi gashoboka.

Aime Confiance/Igicumbi News