Menya ingingo zigiye kuganirwaho ku munsi wa mbere w’inama y’umushyikirano
Mu kanya katarambiranye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17 iraba itangiye muri Kigali Convention Centre.
Abayitabiriye baraganira ku ngingo ebyiri arizo:
1. Kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ku kigero kirenze 10%
2. Gushishikariza imiryango kudatezuka mukwishakamo ibisubizo.
Umushyikirano uyoborwa na Perezida wa Repubulika, ugahuriza hamwe abayobozi n’abaturage bakaganira ku ntambwe igihugu kimaze gutera, bakanasuzuma ibibazo bigihari bibangamiye iterambere.
Abanyarwanda bose, mu bice byose by’igihugu no hanze yacyo bashobora gukurikira Umushyikirano kuri Radiyo, televiziyo na murandasi) bakanatanga ibitekerezo hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone, no ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter na Instagram).
Kohereza ubutumwa bugufi:
Ujya ahandikirwa ubutumwa kuri telefoni, ukandika ijambo umushyikirano, ugasiga akanya, ukandika igitekerezo, icyifuzo cg ikibazo, ukohereza kuri 5074.
@igicumbinews.co.rw