Menya inkomoko y’insigamugani “Ntibigira Shinge na Rugero”
Insigamugani ivuga ngo Ntibigira Shinge na Rugero,abantu bayikoresha iyo babonye nta fatizo ry’ikintu icyo aricyo cyose,icyo gihe ni bwo bagira bati:”Ntikigira Shinge na Rugero”.
Yakomotse kuri Mukantwaza ahasaga mu mwaka w’1400,ku ingoma ya Mibambwe l Sekarongoro Mutabazi ,icyo gihe hariho umugabo witwaga intwaza akaba umugaragu wa Mashira,wakomokaga ku Ndiza agatura no ku Kivumu cya Mpushi (Butare).
Intwaza yajyaga kwa Mashira akahamara iminsi kuko yamufashaga umurimo wo kubaga,Intwaza avuye I Nyanza kwa Mashira,ajya iwe amara iminsi atabona inyama,N’uko abaza umugore we ati:”wowe uba ino ntiwamenya umuntu ufite ikimasa tukakigura?”. Umugore aramuhakanira.
Bukeye umuturanyi we abaga inka y’ingumba(yabyaye rimwe gusa ikarekera aho) ,yashakaga kuyiguramo imyaka,amaze kuyigusha rubanda rurahurura bagabana inyama ziraahira.
Intwaza ariko ntiyari yamenye ibyabaye, Ku gasusuruko umugore we azakuhanyura abimenye yihutira murugo i we kubwira umugabo ibyabaye,Intwaza abyumvise ayabangira ingata(ariruka cyane),agezeyo asanga zashize hasigaye ibirafarafa(ibisigazwa),apfa kuzigura ariko yijujuta.
Ageze mu rugo azihereza umwana we aramubwira ati:”Enda shyira nyoko”.Umwana azihereza nyina,Umugore azishyira ku makoma arazigaragura aburamo umwijima n’impyiko.
Yari yaramenyereye ko mbere yo guteka inyama abanza gukuramo umwijima n’impyiko akabyotsa kuko byari mu muco w’abanyarwanda,azibuze abaza umwana we ati:”mwana wanjye se tubigenje dute ko izi nyama zidafite Shinge na Rugero?”.
Ubwo Shinge yavugaga ni Umwijima naho Rugero ikaba Impyiko, Muri icyo gihe Umugabo yahitaga arya impyiko umugore we akarya umwijima bakabona guteka izisigaye,wari umuhango w’abakera ntawatekaga inyama atabanje kotsa.
Ni uko Mukantwaza azirekera aho ntiyaziteka,atuma umwana k’umugabo we,aje aramubaza ati:” ibi wamfinze ni ibiki?,inyama zitagira Shinge na Rugero turaziteka dute?”.umugabo aramusubiza ati:”pfa kotsa izo ubonye nasanze izindi zashize”.
Ni uko umugore apfa kotsa izo abonye kuko abuze Shinge na Rugero, (umwijima n’impyiko.).
Kuva icyo gihe imvugo isakara ityo, Kuri ubu Kubura Shinge na Rugero bisobanurwa nko kubura ifatizo cyangwa kubura epfo na ruguru.
Ngabitsinze Ferdinand/igicumbinews.co.rw